Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bagera kuri 54 ari bo baguye mu gitero abarwanyi ba Kiyisilam bo mu mutwe wa al Shabaab bagabye mu cyumweru gishize ku ngabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Afurika yunze Ubumwe muri Somaliya.
Mu cyumweru gishize Perezida Museveni yari yavuze kuri icyo gitero mu ariko ntiyagira byinshi agisobanuraho. Uyu munsi yatangaje ko ingabo za Uganda zongeye kwigarurira agace zari zakuwemo n’abarwanyi ba al-Shabaab.
Mu cyumweru gishize uyu mutwe w’abarwanyi ba kiyisilamu wagabye igitero ahitwa Bulamarer mu birometero 130 uvuye mu murwa mukuru i Mogadishu.
Al-Shabaab yari yatangaje ko umwiyahuzi wayo yiturikirijeho igisasu cyo mu bwoko bwa mbombe kigahitana abasirikare 137.
Kuva mu mwaka wa 2006, uyu mutwe utsimbaraye kumahame n’amategeko ya Kiyisilamu urwanya leta ishyigikiwe n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika
Facebook Forum