Muri Myanmar, ibiganiro bishyigikiwe n’Ubushinwa bihuza ingabo zafashe ubutegetsi n’imitwe ya gisirikare ishingiye ku moko yiyise Brotherhood Alliance, byarangiye mu mpera z’icyumweru ntacyo bigezeho.
Byari bigamije kwingingira iyo mitwe gushyigikira gahunda y’amatora igisirikare cyafashe ubutegetsi gishaka.
Ibyo biganiro byamaze iminsi 2 mu karere ka Mongla muri leta ya Shan iri mu majyaruguru ya Myanmar hafi n’umupaka w’Ubushinwa.
Amakuru y’ibitangazamakuru by’imbere muri icyo gihugu avuga ko intumwa idasanzwe y’Ubushinwa, Guao Bao, yitabiriye ibyo biganiro iturutse mu ntara ya Yunnan mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Ibi biganiro bishyigikiwe n’Ubushinwa bihuza iyo mitwe ya gisirikare n’ingabo za let ari ibya mbere kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu mwaka wa 2021.
Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu biravuga ko abahagarariye igisirikare cyafashe ubutegetsi basabye abagize iyo mitwe y’abarwanyi bishyize hamwe gushyigikira gahunda y’igihe kirekire y’amatora ubutegetsi buteganya ariko abo barwanyi bakabihakana.
Gusa igisirikare cyafashe ubutegetsi ntikiratangira gutegura ayo matora. Kivuga ko kizayategura habonetse amahoro.
Imbere mu gihugu no hirya no hino ku isi ayo matora ntashyigikiwe, kuko afatwa nk’adakurikije amategeko.
Facebook Forum