Uko wahagera

Nijeriya Yafunguye Uruganda Rutunganya Peteroli


Ifoto igereranya yerekana uruganda rutunganya peteroli
Ifoto igereranya yerekana uruganda rutunganya peteroli

Perezida Muhammadu Buhari wa Nijeriya kuri uyu wa mbere yafunguye ku mugaragaro uruganda ruyungurura peteroli rufatwa nk’urwa mbere mu bunini ku mugabane w’Afurika.

Ni uruganda rwubatswe n’umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote. Rwubatswe mu mujyi w’ubucuruzi wa Lagos. Ruzatangira gukora mu kwezi kwa gatandatu, ibyo ruzatunganya bitangire kugera ku masoko mu kwezi kwa munani n’ubwo abasesenguzi bavuga ko bishobora kuzaba nyuma y’icyo gihe.

Nirumara gutangira gukora neza ruzaba rushobora gutunganya ingunguru ibihumbi 650 ku munsi nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwarwo.

Perezida Buhari uzava ku butegetsi tariki ya 29 uku kwezi yavuze ko ari intambwe ikomeye kandi ruzahindura byinshi mu byerekeye isoko ry’ibikomoka kuri peteroli muri Nijeriya no ku mugabane w’Afurika muri rusange.

Abakuru b’ibihugu bya Ghana Nijeri, Togo, Senegali n’uhagarariye perezida wa Cadi bari bitabiriye uwo muhango. Umuherwe Dangote yavuze ko urwo ruganda ruzahaza isoko rya Nijeriya ndetse rugasagurira amahanga ku rugero rungana na 40 ku ijana bya peteroli ruzatunganya.

Hashize imyaka Nijeriya ituwe kurusha ibindi muri Afurika ikaba no ku isonga mu kugira peteroli nyinshi ku mugabane, ikoresha lisansi igura mu mahanga kubera kutagira inganda zihagije zo gutunganya ibikomoka kuri peteroli.

Nijeriya yajyaga yohereza peteroli idatunganije ibarirwa muri miliyoni z’Amadolari kugira ngo ihabwe lisansi nayo yagera ku isoko bigasaba ko leta ishyiramo andi mafaranga kugira ngo ibiciro bigabanuke. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG