Uko wahagera

Amerika: Imirimo Itegereje Perezida Biden Ntizatuma Arangiza Inama Yose ya G-7


Perezida Biden mu biganiro bigamije gusaba ko leta yafata andi madeni kubera ko ikigega cya leta gishobora kuba kirimo ubusa mu minsi ya vuba cyane
Perezida Biden mu biganiro bigamije gusaba ko leta yafata andi madeni kubera ko ikigega cya leta gishobora kuba kirimo ubusa mu minsi ya vuba cyane

Inama y’abakuru b’ibihugu birindwi bwa mbere bikize kw’isi, G7, izatangira ejo kuwa kane mu mujyi wa Hiroshima, mu burengerazuba bw’Ubuyapani. Perezida Biden ntazayirangiza yose.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azagera i Hiroshima ejo kuwa kane. Ubundi inama izarangira ku cyumweru. Ariko umuvugizi we, Karine Jean-Pierre, yatangaje ko Biden azaba yagarutse uwo munsi nyine kubera ibibazo by’ingengo y’imali Amerika irimo.

Umukuru w’igihugu arasaba inteko ishinga amategeko, Congress, kumuha uruhushya rwo gufata andi madeni kubera ko ikigega cya leta gishobora kuba kirimo ubusa mu minsi ya vuba cyane. Yatangiye imishyikirano kuwa kabiri n’abayobozi b’Umutwe w’Abadepite, wiganjemo ishyaka ry’Abarepubulikani batavuga rumwe. Ntacyo yagezeho. Azabanguka rero kugirango ayikomeze.

Abahanga mu by’imali n’ubukungu barimo baravuza impanda, bati: “Amerika inaniwe kuguza, ntiyaba igishoboye kuzuza inshingano zayo. Byatera ibibazo bikomeye ku bukungu bw’isi yose.”

Perezida Biden yagombaga kuva mu Buyapani ajya no mu zindi nama ebyiri zitandukanye. Imwe ni iy’abayobozi b’ibirwa byo mu nyanja ya Pasifika. Izabera muri Papouasie-Nouvelle-Guinée.

Indi ni iyitwa Quad Summit yari iteganyijwe i Sydney muri Australiya. Igizwe n’abayobozi b’ibihugu bine: Leta zunze ubumwe z’Amerika, Australiya, Ubuhinde n’Ubuyapani. Bayitumiramo na Nouvelle-Zélande, Koreya y’Epfo na Vietnam. Ishingiye ku bufatanye mu by’umutekano.

Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko iyi nama ya Quad yigijweyo igihe kitagenwe, ariko ko, ati: “Kubera ko abayigize bose batumiye i Hiroshima kandi bose bazaba bahari, buriya bazaboneraho umwanya wo kuhunguranira ibitekerezo.”

Usibye abagize Quad, abandi batumiwe mu nama ya G7 ni Bresil, Comores (iyoboye muri iki gihe inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika), ibirwa bya Cook (byo mu nyanja ya Pasifika), na Indoneziya.

G7 yatumiye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye: Umuryango w’Abibyumbye (ONU), Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, Banki y’isi yose, Ikigega mpuzamahanga cy’imali (FMI), AIEA (ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibya "nucléaire"), OMS (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima), umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (OMC), na OCDE (umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane no guteza imbere ubukungu).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG