Uko wahagera

Sudani: Ibitero by’Indege Byiyongereye Cyane muri Kharthoum


SUDAN-POLITICS/
SUDAN-POLITICS/

Ibitero by’indege n’urufaya rw’amasasu byiyongereye cyane mu mpande zose z’umurwa mukuru wa Sudani mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri. Abaturage babivuze mu gihe igisilikare cyashakaga kurinda ibigo by’ingabo bifitiye igihugu akamaro kanini, abitwara gisilikare bamaze ukwezi kurenga bahanganye.

Ibitero by’indege, za bombe ziturika no gusakirana byashoboraga kwumvikana mu majyepfo ya Khartoum kandi hari ibisasu byambukiranyaga uruzi rwa Nile n’ibice bihuza mujyi wa Bahri n’uwa Omdurman, nk’uko ababyiboneye babivuze.

Imirwano hagati y’igisilikare n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), yakwiriye mu bindi bice bya Sudani, by’umwihariko mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw’igihugu.

Iyo mirwano ibangamiye ikiremwa muntu, ku buryo bishobora guhungabanya akarere. Abantu barenga 700,000 bavuye mu byabo imbere muri Sudani, abandi bagera mu 200,000 bahungiye mu bihugu baturanye.

Abagumye mu murwa mukuru, babayeho mu buryo bugoranye, mu gihe ibiribwa birimo kubura, na serivisi z’ubuvuzi zarahagaze, ku buryo ibyo kubahiriza amategeko bitakibaho

Abategetsi babaze abantu 676 bapfuye n’abarenga 5,500 bakomeretse. Cyakora byitezwe ko umubare nyawo uzagenda uzamuka, kuko hari amakuru avuga ko imirambo yasigaye mu mihanda kuko gushyingura bikomeje kugorana. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG