Uko wahagera

Ibihugu bya G-7 Bihangayikishijwe n'Uko Ingufu z'Ubushinwa Ziguma Kwiyongera


Abaministri b'imari n'abayobozi ba za banki nkuru mu bihugu bya G-7 mu nama yabahurije i Niigata mu Buyapani
Abaministri b'imari n'abayobozi ba za banki nkuru mu bihugu bya G-7 mu nama yabahurije i Niigata mu Buyapani

Abaministri b’imari bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bahuye mu mpera z’icyumweru gishize.

Itangazo basohoye ntirigaragaza Ubushinwa nk’buhangayikishije ibyo bihugu ariko riragaragaza ibimenyetso ko buzagaragara cyane mu nama izaba muri iki cyumweru i Hiroshima mu Buyapani.

Inama yahuje abaministri b’imari bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bizwi nka G7 yagaragayemo ingingo zigamije guhangana n’umuvuduko w’Ubushinwa mu kugira ijambo ku isi.

Iyo nama yamaze iminsi itatu i Niigata mu Buyapani, yabaye iya mbere mu myaka 14 ibyo bihugu bigerageza kwiyegereza ibikiri mu nzira z’amajyambere.

Brezil, Ibirwa bya Komore, Ubuhinde, Indoneziya, Singapore na Koreya y’Epfo byatumiwe muri iyo nama yaganiriye byumwihariko ku bibazo byerekeye imyenda, no gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo ku rugero rwo hejuru.

Abasesenguzi bavuga ko ibyo bigamije guhangana n’Ubushinwa bufite gahunda yo gukora umuhanda uhuza isi yose.

Ubuyapani bwakiriye iyi nama ya G7 bwasabye ibihugu bahuriyemo ko nabyo byatangiza umushinga mushya mu mpera z’umwaka wa 2023, mu rwego rwo gutambamira umuyoboro w’ibikoresho bishobora gukenerwa n’Ubushinwa mu mishinga yabwo.

Ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bigizwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubuyapani, Ubutaliyani, Ubudage na Kanada.

Gusa itangazo ry’abaministri b’ububanyi n’amahanga bo muri ibi bihugu ntiryagize icyo rivuga ku gitekerezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyo kudohora kuri zimwe mu ngamba zo kugabanya ishoramari mu Bushinwa.

Iyi ni ingingo ishobora kutavugwaho rumwe n’ibi bihugu, cyane cyane ku byerekeye igipimo byiteguye kugeraho bishyira igitutu ku Bushinwa. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG