Uko wahagera

Tuniziya: Umupolisi Yishe Arashe Abantu 5 Nawe Abandi Bapolisi Baramurasa Arapfa


Abapolisi muri Tuniziya bahagaze imbere y'aho abantu barasiwe
Abapolisi muri Tuniziya bahagaze imbere y'aho abantu barasiwe

Muri Tuniziya, umupolisi yarashe abantu kuri hekaru mu kirwa cya Djerba, mu nyanja ya Mediterane. Yishe batanu, nawe abandi bapolisi baramurasa arapfa.

Abapfuye ni abapolisi batatu n’Abayahudi babiri bafitanye amasano mu miryango. Bitwa Aviel Haddad, wari ufite ubwenegihugu bubiri bwa Tuniziya na Isirayeli, na Ben Haddad w’Umufaransa.

Abandi bantu umunani (abapolisi bane n’abasivili bane) bakomeretse. Uwabarashe nawe bagenzi be bamwishe. Abagenzacyaha barimo baragerageza kumenya icyabimuteye.

Mu 2002, nabwo hekaru ya Djerba (mu burasirazuba bwa Tuniziya) yaratewe. Umwiyahuzi yayigonze n’ikamyo yari itezemo ibisasu. Yahitanye abantu 21, barimo Abanyatuniziya, Abadage n’Abafaransa. Icyo gihe, al-Qaida yavuze ko ari yo yari inyuma y’icyo gitero.

Hekaru y’i Djerba ni yo ya cyera cyane muri Afrika. Imaze imyaka 2,500. Isurwa n’Abantu ibihumbi baturuka imihanda yose y’isi. (AP, Reuters, AFP

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG