Uko wahagera

Muri Leta ya Texas Uwitwaje Intwaro Yarashe 8 Akomeretsa 7


Ushinzwe umutekano muri leta ya Texas anyura iruhande rw'abantu bahungishijwe bavuye mu isoko ry'aho uwitwaje intwaro yarasiye
Ushinzwe umutekano muri leta ya Texas anyura iruhande rw'abantu bahungishijwe bavuye mu isoko ry'aho uwitwaje intwaro yarasiye

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umuntu witwaje intwaro yaraye usutse urusasu ku mbaga y’abantu bari mu isoko mu mujyi wa Dallas uri muri Leta ya Texas, yica abantu umunani akomeretsa abandi barindwi nkuko byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi.

Abategetsi batangaje ko umupolisi wari kuri iryo soko ry’ahitwa Allen Premium Outlets yahise arasa uwo wari witwaje intwaro ahita apfa.

Polisi ntiratangaza uwo ari we cyangwa amazina y’abo yarashe. Gusa birakekwa ko harimo abana nkuko bivugwa na bamwe mu bari muri iryo soko.

Ibi byabaye ejo ku wa gatandatu ni byo biheruka mu rukurikirane rw’ubwicanyi bukorwa n’abantu bafite intwaro busa n’ubugenda buhana intera y’icyumweru kimwe gusa, ukurikije imibare itangwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters n’ikinyamakuru US Today gifatanyije na kaminuza ya Northeastern

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG