Uko wahagera

Joe Biden Arakira Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo


Prezida wa Amerika na mugenzi wiwe wa Koreya y'Epfo
Prezida wa Amerika na mugenzi wiwe wa Koreya y'Epfo

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, uyu munsi arakira muri Maison Blanche mugenzi we wa Koreya y'Epfo, Yoon Suk Yeol. Barashyira umukono ku Itangazo ry'i Washington riteganya ingamba nshya zo gufatanya mu rwego rw'umutekano.

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo bafitanye amasezerano ya gisirikare guhera mu mwaka w’1953. Uruzinduko rwa Perezida Yeol, ruzamara iminsi itandatu, ruri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’ayo masezerano, agiye gushimangirwa kurushaho n’Itangazo ry’i Washington.

Iri tangazo riteganya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izajya yohereza kenshi gusura Koreya y’Epfo ibyoganyanja bifite misile zirasa kure cyane zifite intwaro za nukiliyeri.

Riteganya kandi kuvugurura uburyo ingabo z’ibihugu byombi zikorana imyitozo no kuyongera kurushaho.

Izi ngamba zigamije guhumuriza Koreya y’Epfo ihorana impungenge za Koreya ya Ruguru n’ibitwaro byayo bya kirimbuzi. Ariko si ubwa mbere Leta zunze ubumwe z’Amerika iteganyije kujya yohereza intwaro za kirimbuzi muri Koreya y’Epfo.

Mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, ibyoganyanja by’Amerika bifite bene izo ntwaro byasuraga Koreya y’Epfo kenshi, kugera ku nshuro eshatu mu kwezi. Amerika kandi yari ifite n’izindi ntwaro za kirimbuzi zihoraho ku butaka bwa Koreya y’Epfo. Zose yazikuyeyo guhera mu mwaka w’1991.

Hagati aho, Koreya y’Epfo yo yafashe icyemezo cyo kutikorera intwaro za kirimbuzi, maze mu 1975 ishyira umukono ku masezerano mpuzamahanga azibuza. Koreya ya Ruguru yo ntiyigeze yemera ayo masezerano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG