Uko wahagera

USA: Biden Arateganya Kwiyamamariza Manda ya Kabiri


Prezida wa Reta zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden
Prezida wa Reta zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, azatangaza mu cyumweru gitaha ko aziyamamariza manda ya kabiri.

Abantu batandukanye begereye Perezida Biden bya hafi batangarije ibigo n’ibimenyeshamakuru binyuranye ko ashobora kuzabivuga ku mugaragaro kuwa kabiri, tariki ya 25 y’uku kwezi.

Mu by’ukuri ntibyari ibanga. Yavuze kenshi ko ashaka kongera kwiyamamaza. Ariko abajyanama be bavuga ko yabonaga atari gombwa kwihutira kubyerura bya nyabyo ku mugaragaro kubera ko atigeze ashidikanya ko ishyaka rye ry’Abademokarate ari we rizagira kandida waryo.

Joe Biden afite imyaka 80 y’amavuko. Ni we perezida w’Amerika wa mbere mu mateka ukuze gutya. Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko bishobora gutera impungenge abayoboke be, bibaza niba azabasha gutegeka uko bikwiye aramutse yongeye gutorwa. Ariko we akunda kuvuga ko nta kibazo.

Ahubwo abajyanama be bashyira imbere ibikorwa bye. Bemeza ko bizamuhesha amanota. Mu myaka ibiri ya mbere y’iyi manda ye, yashoboye gutoresha amategeko ashyira ingengo z’imali nini cyane zo gusana no kubaka ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, n’ihindagurika ry’ibihe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG