Uko wahagera

Ikigo Fox Cyemeye Kwishyura Arenga Miliyoni $780 ku Kirego cyo Gusebanya


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ikigo cy’itangazamakuru cyitwa Fox cyemeye kuriha amadolari arega miliyoni 780 sosiyete ikora imashini zo gutora yitwa Dominion Voting Systems.

Byose bituruka ku matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020. Sosiyete Dominion yaregaga ikigo cy’itangazamakuru Fox ko cyayishebeje, kibeshyera imashini zayo zakoreshejwe mu gutora ko ari zo zatumye Donald Trump atsindwa, nk’uko nawe yabisakuzaga cyane, zibira amajwi Joe Biden. Dominion yasabaga indishyi zingana n’amadolari miliyari 1.6.

Ejo kuwa kabiri mu gitondo mu mujyi wa Wilmington, umucamanza w’urukiko rukuru rwa leta ya Delaware, mu burasirazuba bw’igihugu, ababurana bari barangije gutoranya abaturage 12 n’abasimbura babo bazakora urukiko rwa rubanda, Jury, rwo kuburanisha urubanza.

Ni bwo nyuma yaho mu mugoroba, impande zose uko ari eshatu (ni ukuvuga umucamanza, ikigo Fox na sosiyete Dominion) batangaza ko bumvikanye ko Fox izishyura Dominion amadolari miliyoni 787.5 kugirango urubanza rutazaba.

Ibigo ntaramakuru bitandukanye byemeza ko kuburana byari gutamaza cyane Fox, ifite televiziyo Fox News ya mbere irebwa cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abayobozi ba Dominion bishimiye intsinzi yabo, babwira itangazamakuru, bati: “Kubeshya bigira ingaruka. Ubeshya wese agomba kubiryozwa. Ni cyo iyi ntsinzi yerekanye.” Naho Fox ntiyasabye imbabazi. Mu itangazo yashyize ahagaragara, iravuga gusa, iti: “Umucamanza yasanze bimwe na bimwe twavuze kuri Dominion ari ibinyoma. Turizera ko iki cyemezo kirangije ikibazo na Dominion mu buryo bwa kivandimwe, aho kugirango tujye mu iburana ryari kuducamo ibice no kurebana ay’ingwe.”

Amadolari miliyoni 787.5 Fox izishyura Dominion Voting Systems ni yo menshi ya mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ikigo cy’itangazamakuru kizishyura. Ajya kungana na ¼ cy’amadolari miliyari 2.96 Fox ivuga ko yinjije mu mwaka ushize mu buryo mbumbe. Ni ukuvuga itarakuramo ibindi byose, nk’imisoro, inyungu, n’ibindi biteganywa n’amategeko.

Ku kigo cya Fox ariko ntibirangiriye aho. Indi sosiyete y’ikoranabuhanga ry’amatora yitwa Smartmatic irayirega mu rukiko rukuru rw’i New York, mu burasirazuba bw’igihugu, ko nayo yabeshyeye imashini zayo kwibira amajwi Joe Biden mu 2020. Irasaba indishyi zingana n’amadolari miliyari 2.7.

Imashini za Dominion Voting Systems zakoreshejwe mu matora muri leta 28. Naho iza Smartmatic zakoreshejwe muri zimwe mu zindi leta. (Reuters, AP).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG