Uko wahagera

ONU: Ubuhinde Buzaba Butuwe Kurusha Ibihugu Byose Kuva Kwezi kwa Gatandatu


Abaturage ku mihanda yo mu Buhinde
Abaturage ku mihanda yo mu Buhinde

Ubuhinde n’Ubushinwa bombi hamwe bihariye kimwe cya gatatu kirenga cy’abatuye isi. Buri gihugu kirengeje abaturage miliyari 1.4. Leta zunze ubumwe z’Amerika ni iya gatatu kure n’abaturage miliyoni 340.

Ubushinwa buracyari ku isonga, nk’uko byamye bimeze kuva mu mwaka w’1950. Ariko rero, Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe abaturage, FNUAP, kivuga ko bwa mbere na mbere Ubuhinde butangiye gusiga Ubushinwa. Buzaba buburusha abaturage miliyoni 2.9 mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka.

Abaturage b’Ubushinwa batangiye kugabanuka, ahanini kubera kubyara abana bakeya, abajya mu za bukuru benshi kurusha ibindi bihugu by’isi. Ababyeyi bari babujijwe kurenza umwana umwe. Hashize imyaka irindwi gusa Ubushinwa bukuyeho iyi politiki. Nko mu mwaka ushize, abaturage b’Ubushinwa bagabanutseho byibura ibihumbi 850.

Naho Ubuhinde bumaze imyaka irenga 30 bwaragabanyije cyane umubare w’abana bapfa bakiri impinja. Bufite ababyeyi babyara abana benshi kurusha Abashinwa, n’abaturage benshi bakiri bato kurusha Ubushinwa. Miliyoni 254 z’Abahinde bari mu kigero cy’imyaka 15-24 y’amavuko. (Reuters, AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG