Uko wahagera

Impande Zishyamiranye muri Sudani Zashoye Igihugu mu Kangaratete


Intambara hagati y'ingabo zisanzwe n'umutwe w'abaparakomando irarimbanije muri Sudani
Intambara hagati y'ingabo zisanzwe n'umutwe w'abaparakomando irarimbanije muri Sudani

Ingabo za Sudani sasutse ibisasu by’indege z’intambara ku birindiro by’umutwe w’abaparakomando bahanganye hafi y’umurwa mukuru Khartoum. Ni mu rwego rwo kugerageza kwigarurira ako gace kose nyuma y’aho imvururu zo kurwanira ubutegetsi zihitanye abasivili 56 n’abandi barwanyi babarirwa muri za mirongo.

Intambara yatangiye ku wa gatandatu hagati y’amatsinda y’abasirikare bashyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’iy’abitwa Rapid Support Forces (RSF) bayobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti.

Ni ubwa mbere aya matsinda yombi asubiranyemo kuva mu 2019 ubwo bafatanyaga gukura ku butegetsi Omar Hassan al-Bashir wari perezida w’icyo gihugu.

Ababibonye baravuga ko ejo ku wa gatandatu umunsi wose, impande zombi zari zihanganye mu ntambara y’urudaca, ingabo za leta zigaba ibitero ku mujyi wa Omdurman, uhura n’umurwa mukuru, Khartoum.

Yaba ingabo za leta cyangwa iz’umutwe wa RSF bose baravuga ko bigaruriye ikibuga cy’indege cya Sudani n’ibindi bice by’ingenzi byo mu murwa mukuru Khartoum. Ibyo bice byakomeje kumvikanamo intambara ijoro ryose.

Hashize igihe umutwe wa RSF n’ingabo za leta baharanira kwigwizaho ingufu kuri buri ruhande mu gihe bakomeje ibiganiro byo gushyiraho leta y’inzibacyuho ikurikira ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu ryabaye mu mwaka wa 2021.

Mu masaha yo mu ruturuturu kuri iki cyumweru, abaturage bavuze ko ijoro ryose bumvaga urusaku rw’amasasu mato na bya bombe bya rutura. Televiziyo ya Al Arabiya yerekanye amashusho y’ibyotsi bicucumuka bizamuka mu kirere cy’uduce tumwe twa Khartoum.

Abakozi b’ikigo cy’itumanaho cya MTN muri Sudani, babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko icyo kigo cyahagaritse interineti kibitegetswe n’u rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iby’itumanaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG