Uko wahagera

Umubano w’ Amerika n’Afrika y’Epfo Urimo Igitotsi Kubera Uburusiya


Perezida Joe Biden w'Amerika na Cyril Ramaphosa w'Afurika y'Epfo
Perezida Joe Biden w'Amerika na Cyril Ramaphosa w'Afurika y'Epfo

Mu bitashimishije Leta zunze ubumwe z’Amerika harimo imyitozo y’ingabo zirwanira mu mazi z’Uburusiya n’Ubushinwa Afrika y’Epfo yakiriye mu kwezi kwa kabiri gushize.

Harimo kandi uruzinduko rw’intumwa zo hejuru za ANC, ishyaka rya Perezida Cyril Ramaphosa zakoze mu Burusiya mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane. Zari ziyobowe na Obed Bapela, umukuru w’urwego rw’ububanyi n’amahanga muri Komite nyobozi ya ANC.

Icya gatatu Amerika itishimira ni uko Afrika y’Epfo yanze kwamagana intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine. Obed Bapela asobanura ko byose bituruka mu mateka y’umubano wa ANC n’icyahoze ari Repubulika z’Abasoviyete. Yavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Darren Taylor, ukorera i Johannesburg.

Obed Bapela, ati: “Tuzahora dusanga abaduteye inkunga muri biriya bihe, ni ukuvuga igihe ANC yari mu rugamba rwo kurwanya apartheid.” Ati: “Tuzasanga kandi n’abashora imali ikomeye muri Afrika y’Epfo. Mu magambo make, ntaho tubogamiye. Gusa na none, tuganira n’Uburusiya kugirango turebere hamwe uko intambara yarangira.”

Ikindi kibazo hagati y’Afrika y’Epfo na Leta zunze ubumwe z’Amerika ni impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rw’i La Haye mu Buholandi rwasohoye mu kwezi gushize. Rumurega ibyaha by’intambara muri Ukraine. Afrika y’Epfo yamutumiye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya BRICS (Brezil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afrika y’Epfo). Inama izaba mu kwezi kwa munani gutaha. Afrika y’Epfo niramuka yakiriye Perezida Putin nabyo bishobora kuzongera umwuka mubi na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko kuri Obed Bapela, wo muri Komite nyobozi ya ANC, nta kibazo byari bikwiye gutera.

Ati: “Ubu dutiye isi iyobowe n’ibihugu byinshi nta gihugu kigomba gutegeka ibindi, kubitera ubwoba, nta nta bigomba gushyiranaho ibihano gutyo gusa. Tugomba kandi gukora ku buryo amategeko mpuzamahanga yubahirizwa kimwe. Hari abantu bagabye intambara kuri Irak. CPI ntiyigeze ikurikirana George Bush, wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Obama n’ikibazo cya Libiya n’iyicwa rya Kadafi… CPI ntacyo yakoze. “

Uburusiya ntiburi muri CPI, naho Afrika y’Epfo ni umunyamuryango wayo. Yagombye rero guta muri yombi Perezida Putin agiyeyo. Vincent Magwenya, umuvugizi wa Cyril Ramaphosa, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu ko “iki kibazo kiri mu biganiro.” Ati: “Nibirangira, tuzatangaza ibizabivamo.”

Hagati aho, Obed Bapela we avuga ko Afrika y’Epfo izohereza intumwa idasanzwe i Washington mu minsi iri imbere “gusobanura neza” umubano bafitanye n’Uburusiya. Ati: “Azumvikanisha ko Afrika y’Epfo itemera intambara n’imwe, iyo ari yo yose. Bityo, nta kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika yaba ifite iramutse ishatse guhana Afrika y’Epfo iyiziza umubano wayo na Moscou.”

Afrika y’Epfo iherutse kwakira ubwato bw’intambara bwa Irani mu cyambu cya Cape Town. Kandi Irani iri mu bihano bya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ambasade y’Amerika i Pretoria yahise yandikira guverinoma y’Afrika y’Epfo ko nayo ishobora gufatirwa ibihano. Mbere y’aho, Amerika yabwiye Afrika y’Epfo ko ishobora kuyishyiraho ibihano iramutse yakiriye amato y’Uburusiya.

Abadipolomate babikurikiranira hafi bavuga ko Amerika ishobora kwirukana Afrika y’Epfo mu masezerano ya AGOA, yemerera ibihugu by’Afrika kwinjiza ibicuruzwa muri Amerika bidatanze imisoro n’amahoro. Guverinoma y’Amerika ivuga ko mu 2019, Amerika yohereje muri Afrika y’Epfo mu rwego rwa AGOA ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari miliyari 5.4. Naho Afrika yohereje muri Amerika ibifite agaciro k’amadolari miliyari 7.8.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG