Uko wahagera

Abakinnyi 32 b'Ikipe ya Tuniziya Bahunze Igihugu


Bamwe mu bakinyi b'ikipe y'igihugu muri Tuniziya
Bamwe mu bakinyi b'ikipe y'igihugu muri Tuniziya

Ikipe y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tuniziya yasezeye mu marushanwa yose yarimo nyuma yuko abakinyi bayo 32 bahunze igihugu bakigira gushakisha ubuzima ku mugabane w’Uburayi.

Umuyobozi w’iyi kipe Ghardimaou isanzwe ikina mu cyiciro cya kane cya shampiyona y’umupira w’amaguru ya Tuniziya ni we wemeje ko ikipe ayobora isenywe burundu. Bwana Jamil Meftahi yavuze ko bahagaritse ibikorwa byose by’ikipe n’imikino yose yagombaga gukina.

Uwo muyobozi yavuze ko babitewe nuko nta bakinyi basigaranye ko hafi ya bose, bamaze kwigira ku mugabane w’Uburayi. Yemeje ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize, abakinnyi 32 bayivuyemo berekeza I Burayi. Avuga ko hari abanyuze mu nyanja abandi banyura muri Serbiya.

Kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Abanyatuniziya bari bemerewe kwinjira muri Serbiya badasabwe viza, byatumye benshi bakoresha ayo mahirwe kugera ku mugabane w’Uburayi.

Bwana Meftahi avuga ko abagiye bahunga benshi bagiye bava mu miryango n’imijyi ikenye nka Ghardimaou, uri hafi y’umupaka wa Tuniziya n’Alijeriya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG