Uko wahagera

Leta ya Kiyisilamu Yigambye Igitero Cyahitanye Abantu 20 muri Kongo


Umwe mu baturage ari mu itongo nyuma yo gusenyerwa n'inyeshyamba za ADF zahitanye abarenga 35 mu gace atuyemo
Umwe mu baturage ari mu itongo nyuma yo gusenyerwa n'inyeshyamba za ADF zahitanye abarenga 35 mu gace atuyemo

Leta ya Kiyisilamu yaraye yigambye igitero cyagabwe mu cyaro cyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo gihitana abantu 20 nkuko byemejwe n’inzego z’ubutegetsi.

Leta ya kiyisilamu yigambye icyo gitero ibinyushije ku muyoboro wayo wa Telegram, (ikoranabuhanga ryiyambazwa mu itumanaho, ryakozwe n’Abarusiya).

Ubwo bwicanyi bwabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu gace kitwa Musandaba hanze y’umujyi wa Beni, ni kimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abasivili.

Ubutegetsi burashinja umutwe w’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) gukora ubwo bwicanyi.

Koloneli Charles Omeonga, umuyobozi wo mu ngabo za leta ya Kongo ukuriye Teritwari ya Beni, yavuze ko ku wa gatanu babaze abahitanywe n’izo nyeshyamba bakageza kuri 20.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Kasereka Kasayirio, we yemeza ko abagera ibitaro biri hafi aho byakiriye imirambo 22.

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho ubwo bicanyi bwabereye, Anthony Mwalushay, yatangaje ko abakoze ubwo bwicanyi bakoresheje imihoro mu rwego rwo kwirinda kumvikanisha urusaku rwabakururira guhangana n’igisirikare.

Icyo gitero cyagabwe muri imwe mu ntara zazahajwe n’imvururu aho mu mwaka umwe ushize leta ya Kongo yahyizeho abategetsi b’abasirikare bagasimbura abasivili mu rwego rwo kugerageza guhosha izi mvururu.

Mu cyumweru gishize ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo zamaganye ubundi bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu ntara ya Ituri. Zavuze ko abantu 30 baguye muri ubwo bwicanyi. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG