I Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu habaye ubwicanyi aho umugabo yatemaguye mugenzi we na we akicwa arashwe n’inzego z’umutekano.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo ibi byabereyemo bugasaba abaturage gushyira imbere imibanire myiza birinda icyo ari cyo cyose cyabashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru aravuga ko Uwitwa Eric Ntibiringirwa yaraye atemaguye Sylvestre Manizabayo bapfuye ibijumba. Ntibiringirwa yabanje gushaka kwica umugore wa Manizabayo Francine Nyirabahazi aramuhusha amutema urutoki.
Akimara kumutemagura nk’uko ababibonye babyemeza, Ntibiringirwa yahise ajya kwikingirana iwe mu nzu. Mu kumusohora hifashishijwe inzego z’umutekano birangira na we yishwe arashwe n’abasirikare.
Ubuyobozi bwa Rutunga bukemeza ko yashatse kubarwanya.
Mu nama yabereye ku biro by’umudugudu wa Nyamise kuri uyu wa Gatandatu, Bwana Francois Iyamuremye uyobora umurenge wa Rutunga yasabye abaturage kwimika urukundo n’imibanire myiza aho kumva ko bahora mu bidafite umumaro.
Uyu yanasabye abaturage ategeka kwirinda icyo ari cyo cyose cyabaganisha mu ngengabitekerezo ya Jenoside muri ibi bihe u Rwanda n’isi byibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibibazo by’amakimbirane ku baturanyi bikunze kumvikana hirya no hino mu Rwanda. Ubuyobozi bugakomeza gusaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe. Gusa na bwo bukanengwa uburangare mu kudakurikirana amakuru buhabwa. Bwana Muswahili ni mutwarasibo mu mudugudu wa Nyabise yabibwiraga ubuyobozi bw’umurenge.
Biragoye kwemeza niba ibyabaye byaba bihura n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994 bitewe n’igihe byabereye. Ariko inzego z’umutekano zirimo igisirikare na polisi zatanze ibiganiro bihumuriza abaturage zagarutse ku mateka y’umuhoro mu mwaka w’1994 wicishijwe Abatutsi ari na wo wakoreshejwe mu gutemagura nyakwigendera.
Kugeza dutegura inkuru , imirambo yombi yari ikiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru. Ariko Ku ruhande rw’umuryango w’uwatemaguwe bakavuga ko bibagoye kuzabona uko bashyingura uwabo kubera amikoro make nk’uko Madamu Clementine Dusengimana mushiki wa Nyakwigendera Yabibwiye Ijwi ry’Amerika.
Facebook Forum