Uko wahagera

Amerika Ivuga Ko Izakomeza Umugambi wo Gushakisha Abakoze Jenoside mu Rwanda


Ambasaderi Matilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z'Amerika n'abandi banyacyubahiro barimo Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika
Ambasaderi Matilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z'Amerika n'abandi banyacyubahiro barimo Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika

Abanyarwanda batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bifatanije n’abandi hirya no hino kw’isi kwibuka imyaka 29 ishize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango witabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye. Hari kandi abanyacyubahiro bahagarariye Leta zunze ubumwe z'Amerika bari bayobowe na Molly Phee, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika Matilde Mukantabana yashimiye abitabiriye uyu muhango aho yagaragaje ko mu gihe cyo kwibuka, ari bwo ubona inshuti nyayo.

Yagize ati "Ubufatanye bwanyu n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ibyaranze amateka yacu, ni iby’agaciro gakomeye. Mu bihe nk’ibi ni ho uba ukeneye inshuti kandi mwaje. Ndabashimiye ku bw’ubucuti no gufatanya."

Yashimiye mu buryo bwihariye Leta zunze ubumwe z'Amerika yise umufatanyabikorwa wo kwiringirwa wafashije u Rwanda kongera kwiyubaka no kugera ku majyambere.

Yagize ati "Twizeye kandi ko tuzakomeza kugira umubano mwiza no gushimangira ubucuti."

Molly Phee, umunyamabanga wa leta wungirije muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika we yavuze ko Amerika ikomeje umugambi wayo imaranye igihe kinini wo gushakisha no gufasha guta muri yombi abahekuye Abanyarwanda bakidegembya.

Yibukije ko Amerika iri mu bihugu byafashije gushyiraho urukiko mpuzamaganga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Tanzaniya.

Yagize ati "Ntabwo Amerika izahagarika gukorana n’u Rwanda mu gufata abakoze jenoside no kubashyikiriza ubutabera."

Muri uyu muhango wo kwibuka humvirijwe ubuhamya bw'Umunyarwandakazi Consolee Nishimwe warokotse Jenoside. Uyu yavuze ko nubwo hashize imyaka 29 igihe kigera ukongera ugasubira inyuma ugatekereza inzira waciyemo n'abawe wabuze.

Umuhango wo Kwibuka I Washington.mp3
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:05 0:00

Abandi bategetsi mu nzego zitandukanye muri Amerika nabo bagiye basohora ubutumwa bwo kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije kuri twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi. Turunamira kandi n’abo bandi bishwe bazira kurwanya ubutegetsi bwakoraga jenoside. Mureke twiyemeze gukumira ko ishyano rya jenoside ryazongera kuba.”

Antony Blinken yakirwa na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda mu 2022
Antony Blinken yakirwa na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda mu 2022

Ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri LONI, nabyo byasohoye itangazo rikubiyemo ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi.

Mu butumwa bwe Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yagize ati: “mu myaka 29 ishize, amahano atavugwa yarabaye. Mu minsi ijana y’amahano yabaye mu Rwanda, ibihumbi amagana by’abatutsi barishwe muri jenoside – yatijwe umurindi n’imvugo zihembera urwango zibasiraga aba ba nyamuke. Abahutu n’Abatwa bagerageje kurwanya ibi byaha nabo barishwe.”

Uyu mudipolomate w’Amerika muri Loni yatangaje ko igihugu cye cyifatanyije n’abanyarwanda mu minsi ijana yo Kwibuka no kunamira inzirakarengane zahasize ubuzima. Ati: “twifatanyije n’abarokotse babonye ibi byaha ndengakamere. Dushimiye kandi ubutwari bw’abahagurutse basaba ihagarikwa ry’ubwicanyi,

iterabwoba, n’urwango.” Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yavuze ko mu mwuga we muri serivisi y’Ububanyi n’amahanga harimo no kuba yarakoreye mu Rwanda muw’1994 mu ntangiriro za jenoside, ubwo yakoraga nk’umuhuzabikorwa ushinzwe ibibazo by’impunzi mu karere.

Ati: “nyuma y’imyaka mirongo, biratangaje gutekereza ku mpinduka nini abaturage b’u Rwanda bamaze kugeraho.” Madamu Linda Thomas-Greenfield mu butumwa bwe yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika itewe ishema no kwifatanya na leta y’u Rwanda n’abanyarwanda mu muhate wo gutsinda uyu murage mubi na kimwe mu bihe by’icuraburindi byabaye mu mateka y’inyokomuntu.

Ati: “Turashimira u Rwanda kuba rwarahisemo gushakira ubutabera abagezweho n’ingaruka, ibyatanze umusanzu rusange wo gukira ibikomere no guhuriza hamwe abanyagihugu.” Mu gusoza ubutumwa bwe ati: “Mu gihe twitandukanya n’urwango, mureke twongere umuhate wacu mu kubahiriza amasezerano ya LONI dukumira ko amabi nk’ayo yakongera kuba.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG