Uko wahagera

DRC: Kolera n'Iseru Bimaze Guhitana Abana 75 bo mw'Ikambi ya Rusayo


Bamwe mu barwayi ba Kolera
Bamwe mu barwayi ba Kolera

Abana barega 75 bamaze gupfa bazira n’icyorezo cya Kolera n’Iseru mu nkambi ya Rusayo iri mu teritware ya Nyiragongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Abashinzwe ubuzima muri iyi nkambi bavuga ko benshi bazira ikibazo cy’isuku nke muri iyi nkambi.

Iyi nkambi ni imwe muzicumbikiye impunzi nyinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru. Abantu batangiye kuyizamo bahunga imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yubuye guhera mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri ubu iyi nkambi irimo impunzi zirenga 80,000 nkuko byemezwa na bwana Audace Nzayikorera umuyobozi wungirije w’iy’inkambi. Mu gihe kingana n’amezi atatu ashize, abana barenga 70 bamaze gupfa bazira icyorezo cya Kolera Iseru.

Abashinzwe ubuzima muri iyi nkambi bavuga ko abana bane bapfa buri munsi. Ibi bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, ibyorezo ndetse no kubura ibyo kurya dore ko iyi nkambi nayo nta bufasha buhagije ibona buturutse kuri Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Abatuye muri iyi nkambi bavuga ko ibyo bibazo bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abandi bakongomani. Ubwo twavuganaga na bwana Claude Rumaziminsi uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe impunzi muri teritware ya Nyiragongo yemeje ko barimo gushakisha icyakorwa vuba mu gushakisha igisubizo kirambye kuri ibi bibazo. Uyu kandi yemeje ko bahagurukiye kurangiza ikibazo cy’isuku nke muri iyi nkambi.

Ku ruhande rwabo, abashinzwe ubuvuzi mu nkambi bavuga ko benshi muri abo bana bapfa bitewe nuko ababyeyi babo batinda kubohereza ku bigo nderabuzima byabugenewe biri muri iyo nkambi. Kuva imirwano yubura mu burasirazuba bwa Kongo benshi mu bakongomani bakuwe mu byabo bahungira mu kambi zitandukanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG