Uko wahagera

Icya Kabiri cy’Abatuye Isi Bazugarizwa n’Umubyibuho muri 2035


Ibipimo by'umubyibuho ukabije
Ibipimo by'umubyibuho ukabije

Imibare y’ubushakashatsi bushya bwakozwe ku ndwara y’umubyibuho ukabije iratanga impuruza ko niba nta gikozwe kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bugarijwe n’iyi ndwara bitarenze umwaka w’2035.

Raporo y’Impuruza ku Mirire

Raporo y’uyu mwaka wa 2023 y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku ndwara y’umubyibuho ukabije bwitwa World Obesity Atlas – WOA mu mpine, igaragaza ko miliyari zirenga enye z’abantu mu isi bazaba barwaye umubyibuho ukabije muw’2035. Bazaba bavuye kuri miliyari 2,6 muri 2020.

Imibare y’ubu bushakashatsi isanzwe igenderwaho n’ishami rya LONI ryita ku buzima – OMS ku byerekeranye n’iki kibazo. Iyi mibare y’ubushakashatsi bwakorewe ku bihugu 180 igatangazwa ku itariki ya Kane y’ukwezi gushize kwa Gatatu – umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya umubyibuho ukabije, iragaragaza ubwiyongere bwa 38 ku ijana mu gihe cy’imyaka 15. Ubwiyongere bukabije bw’iyi ndwara kandi buragenda bugana ku kuba icyorezo mu bice byose by’isi.

Ibihugu byo mu karere k’inyanja ya Pasifika ni byo bigaragara muri iri gereranya ko bizagira ubwiyongere bwinshi kuruta ahandi, muri iki gihe cyo kuva muw’2020 kugeza muw’2035. Nka Repubulika z’ibirwa bya Kiribati na Tonga bizagira ubwiyongere bwa 67 ku ijana. Ni mu gihe muri Polineziya y’Abafaransa ho abarwaye umubyibuho ukabije baziyongera ku kigero cya 65 ku ijana, naho muri Mikoroneziya biyongere ku gipimo cya 64 ku ijana.

Ku mugabane w’Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni yo iza ku isonga n’ubwiyongere bwa 58 ku ijana, igakurikirwa na Kanada na 49 ku ijana.

Uyu Mubyibuho Uzugariza Ibice Bimwe by’Afurika

Akarere k’amajyaruguru y’Afurika ni ko gafite imibare iri hejuru ku mugabane w’Afurika, n’ubwiyongere bwa 49 ku ijana mu bihugu bya Alijeriya, Misiri, na Libiya. Ibyo bigakurikirwa na Tuniziya ndetse na Maroke bizagira ubwiyongere bwa 46 ku ijana buri kimwe. Umubare nk’uwo kandi ni nawo Afurika y’Epfo ifite.

Ikigereranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mubyibuho ukabije cy’uyu mwaka wa 2023 giteye impungenge ku isi yose ku buryo nta gihugu na kimwe kiri ku rwego rwo kugera ku ntego yo kurwanya uwo mubyibuho OMS yari yihaye mu myaka 15 yo kuva muw’2010 kugeza muw’2025.

Rumwe mu ngero z’uburemere iki kibazo gifite, ni ubwiyongere bw’umubyibuho mu bana, ingimbi n’abangavu. Abanditse iyi raporo bagaragaza ko abari mu kigero cy’imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri 19 bugarijwe cyane n’umubyibuho ukabije hose ku isi.

Mu mpamvu zirimo gutera ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije, harimo uburyo bw’imirire bugenda bwibanda cyane ku biribwa bikorerwa mu nganda. Harimo kandi ubwiyongere bwa kirogoya zibangamira imikorere n’imikoranire y’imvubura n’ingingo zigize umubiri w’umuntu ubu zigaragara mu bigize ubuzima bwose bwa muntu. Nyuma hakaza n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19.

Umubyibuho Wasubiza Inyuma Iterambere

Nk’uko inyigo y’umuryango mpuzamahanga ku mubyibuho ibigaragaza, ibyo byose birabangamira urugamba rwa za leta z’ibihugu rwo kurwanya iyi ndwara. Raporo ikaburira ko “nubwo gukumira no kuvura indwara y’umubyibuho ukabije bisaba ishoramari riremereye, ikiguzi cyo kunanirwa kubikora cyo kizaremera kurenzaho.

Ubushakashatsi bw’uwo muryango bugereranya ko ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu bw’isi zizagera ku kiguzi cya miliyari ibihumbi 4 z’amadolari uhereye ubu kugeza muw’2035 niba nta gikozwe mu guhagarika ubu bwiyongere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG