Uko wahagera

Imikorere y'Inteko Ngenzabyaha z'Abaturage mu Butabera bw'Amerika


Donald Trump wahoze ari perezida w'Amerika ahagararanye n'itsinda ry'abaturage amaze gutumizwa n'inteko ngenzabyaha y'abaturage ya Manhattan i New York taliki 4/4/2023. REUTERS/Ricardo Arduengo

Nyuma y’aho inteko ngenzabyaha y’abaturage y’i Manhattan yemeje inyandiko y’ibirego kuri Bwana Donald Trump byitezwe ko uyu wahoze ari umukuru w’igihugu yitaba urukiko muri iki cyumweru kije. Bwana Trump arashinjwa ibyaha bigera kuri 30 bifitanye isano n’amanyanga mu bucuruzi.

Inteko ngenzabyaha z’abaturage zizwi nka Grand juries zifite uruhare rukomeye mu mikorere y’urwego rw’ubutabera rw’Amerika. Zishinzwe kumva ibimenyetso byatanzwe n’abashinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya.

Nyuma yo kumva ibimenyetso, izi nteko ni zo zanzura, binyuze mu itora ry’ibanga, niba bihagije ku buryo byashingirwaho umuntu aregwa icyaha.

Izi nteko ngenzabyaha za rubanda zifashishwa ku birego byo ku rwego rw’igihugu bihanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kuzamura. Ariko na za leta nyinshi zo muri Amerika zashyizeho uburyo nk’ubu.

Icyakora, muri za leta zimwe, abashinjacyaha bashobora nabo gushyikiriza umucamanza ibimenyetso, nawe akanzura niba uregwa yaburanishwa ku birego nshinjabyaha runaka.

Inteko ngenzabyaha z’abaturage zo ku rwego rw’igihugu ziba zigizwe n’abantu bari hagati ya 16 na 23. Nibura 12 bagomba kwemeranya ku nyandiko y’ikirego – ifatwa nk’ikirego cyemewe – kugira ngo uwayishyiriweho abone kuburanishwa.

Abagize inteko za grand jury batoranywa mu itsinda ry’abaturage basanzwe bakora nk’abagenzacyaha b’urubanza. Bamenyekana hagendewe ku makuru rusange yo mu nyandiko za leta nk’ibijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’amafishi y’itora.

Bagira manda yo kuva ku mezi 18 kugeza kuri 36, ni ukuvuga hagati y’umwaka n’igice n’imyaka itatu. Muri manda yabo, ubusanzwe baterana inshuro nkeya mu kwezi, kandi bafite ububasha bwo guhata ibibazo abatangabuhanya no kubahamagaza.

Porofeseri Peter Joy, umwarimu w’amategeko kuri Kaminuza ya Washington, agaruka ku mikorere y’inteko ngenzabyaha z’abaturage, yagize ati: “uburyo bw’inteko ngenzabyaha z’abaturage ni ingenzi cyane mu bijyanye no kwanzura ngo ni nde ugiye kuburanishwa ku birego nshinjabyaha. Ariko kandi ni n’ingenzi mu guha abaturage uruhare mu mikorere y’ubutabera.”

Uyu mwarimu yongeraho ko “inkomoko y’izi nteko ngenzabyaha za rubanda ishingiye, mu buryo bwumvikana, ku kugerageza guharanira ko leta ikomeza gukorera mu mucyo.”

Inteko ngenzabyaha z’abaturage zitangizwa, zatekerejwe nk’uburinzi bukumira ko leta igira ingufu z’umurengera. Ibyo ari nayo mpamvu abashinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazanditse mu itegeko nshinga ry’Amerika.

Ariko Bwana Bruce Green wahoze ari umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, arashidikanya ko iyo yiswe “inteko y’abaturage” yuzuza izo nshingano mu buryo bufatika.

Bwana Bruce Green, usigaye ari umwarimu w’amategeko kuri Kaminuza ya Fordham i New York, ati: “Niba igitekerezo-remezo cy’abashinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyari, nk’uko mbyizera, kuzigira nka feri ku bubasha bwa leta… zishobora kuba atari igikoresho kiboneye mu kurinda ko abantu bajyanwa mu bushinjacyaha mu buryo bukabije.”

Uyu mwarimu wa Kaminuza yongeraho ko “hari ingorane zifatika ko, mu gihe umushinjacyaha yishyizemo ko umuntu ari umunyacyaha, azabasha kubona inyandiko y’ikirego uwo muntu yaba umunyacyaha cyangwa ataba we.”

Abagize inteko ngenzabyaha z’abaturage ntibakunze kwanga gutanga inyandiko y’ikirego. Muw’2010, imibare ya guverinoma yagaragaje ko inteko ngenzabyaha z’abaturage zatanze inyandiko z’ibirego zirenga ijanisha rya 99 ku ijana.

Mwarimu Joy avuga ko nubwo kenshi grand jury ishobora kubonwa nk’urwego rubereyeho guhita rwemeza ibirego nta kubitindaho, aya matsinda asa nk’agira uruhare rukomeye mu manza zihuruza imbaga kandi zihanzwe amaso cyane.

Nko ku rubanza rwa Donald Trump, uyu mwarimu wa Kaminuza ati: “Nibwira ko bishoboka cyane ko abashinjacyaha mu gutanga ibimenyetso ku nteko ya grand jury baba baragerageje gutanga ibimenyetso byinshi kuruta ibyo bajyaga gutanga mu rundi rubanza kandi banabitanga mu buryo bufashe ku mpande zombi.”

Za leta zimwe zisaba abashinjacyaha kugaragaza n’ibimenyetso bishinjura uregwa. Icyakora, abashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu bo ntabyo basabwa gukora.

Bwana Peter Joy ati: “Uko uregwa aba igikomerezwa, ni nako bisaba ko umushinjacyaha agira rwose urubanza rukomeye, kandi aba ari bukenere gusuzuma ibimenyetso mu buryo bumwongerera icyizere mu rubanza. Bitewe rero n’uko ingaruka aba ari nyinshi, umushinjacyaha w’umuhanga – mu gihe hari ibimenyetso bivuguruzanya ku kuba umuntu yaba umunyacyaha cyangwa umwere – azifashisha grand jury nk’inzira yo kubisuzuma.”

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:06 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG