Imyigaragambyo ijyanye n’iyongerwa ry’imyaka ya pansiyo mu Bufaransa, irimo guteza umwuka mubi hagati ya polisi n’abigaragambya.
Abayobozi mu Bufaransa babona polisi nk’abarinzi, bakora ku buryo abaturage babasha gukora imyigagambyo mu mahoro. Bamagana Perezida Emmanuel Macron mu bijyanye no kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.
Cyakora impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abigaragambya bagiye bakubitwa cyangwa bagaterwa ibyuka biryana mu maso. Abapolisi barengereye ku butumwa bwabo.
Mu mezi ashize kuva hatangiye imyigaragambyo yahuje abantu ikivunge mu Bufaransa, bamwe mu bapolisi bashinzwe gukora ku buryo amategeko yubahirizwa, barezwe gukoresha urugomo.
Umugabo i Paris, yatakaje igice kimwe cy’ubugabo, akubiswe ndembo n’umupolisi. Ahandi mu mujyi wa Rouen, grenade ya polisi yaciye urutoki rw’igikumwe rw’umugore. Hari n’aho umukozi wo mu bijyanye na gari ya moshi, yakubiswe na grenade imukuramo ijisho.
Urwo rugomo rwongereye umujinya mu mihanda kandi ruratuma inzira y’ibiganiro iba insobe. (AP)
Facebook Forum