Uko wahagera

Vatikani: Papa Fransisiko Yasomye Misa ya Mashami Avuye mu Bitaro


Papa Fransisiko
Papa Fransisiko

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Fransisiko, uyu munsi yasomye misa y’umunsi wa mashami i Vatikani nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yavurirwaga uburwayi bwo mu bihaha. Yasabye abatuye isi kwita ku bakene, inkeho, n’abanyantege nke.

Abantu babarirwa mu bihumbi bazunguzaga amashami y’imizabibu mu gihe Papa Fransisiko yabanyuragaho yicaye mu modoka y’umweru ifunguye hejuru yari yerekeje mu rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero mbere y’uko atangira gusoma misa yamaze amasaha abiri.

Yambaye ibishura bitukura, yavugaga mu ijwi rituje ariko ryumvikana neza abwira abantu babarirwa mu bihumbi 60 bari bahateraniye nkuko byemezwa n’inzego za polisi. Mu gihe cyose cya misa, yavugaga yicaye, keretse gusa igihe cyo gusoza misa atanga umugisha ku bayitabiriye.

Yashimiye imbaga y’abantu bari bahateraniye avuga ko bamusengeye cyane cyane mu minsi ishize. Yasaga n’uvuga ku burwayi amaranye iminsi.

Papa Fransisiko w’imyaka 86 yajyanywe mu bitaro byitwa Gemelli biri i Roma ku wa gatatu avuga ko afite ikibazo cyo kudahumeka neza ariko yahise akira nyuma yo guhabwa imiti yo mu bwoko bwa Antibiotike.

Vatikani yavuze ko azakomeza kugira uruhare mu bikorwa bya Pasika muri iki cyumweru, ari na cyo kirangwamo ibikorwa byinshi ukurikije ingengabihe ya kiliziya Gatulika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG