Uko wahagera

Inyandiko y’Ibirego Yashyiriweho Trump Ifite Gaciro ki?


Donald Trump wahoze ari prezida w'Amerika
Donald Trump wahoze ari prezida w'Amerika

Bwana Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyiriweho inyandiko y’ibirego yamaze gushyikirizwa ubutabera. Bwana Trump usanzwe ari n’umushoramari ukomeye, ibirego akurikiranyweho bifitanye isano n’uburinganya mu bucuruzi.

Ese iyi nyandiko y’ibirego ubundi ni iki? Itangwa ite? Ifite gaciro ki mu butabera bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika? Ibyo byose bikubiye muri iyi nkuru.

Inyandiko y’ikirego izwi nka indictment mu cyongereza ni urwandiko rushyikirizwa urukiko rurega umuntu ibyaha runaka. Iyo nyandiko iba ikubiyemo amakuru y’ibanze ku byaha biregerwa.

Iyi nyandiko ni ingenzi cyane kuko ingingo ya gatanu y’itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika isaba ko leta ibanza gushaka iyo nyandiko y’ikirego mbere yo kuburanisha umuntu ku cyaha cyo ku rwego rw’igihugu gihanishwa igifungo cyo kuva ku mwaka umwe kuzamura.

N’ubwo iyi ngingo ya gatanu ikoreshwa gusa ku byaha byo ku rwego rw’igihugu, za leta nyinshi nazo zashyizeho uburyo busa nk’ubu bw’inyandiko z’ibirego, zibanza gusabwa kuri bene ibyo byaha.

Ibi byaha bihanishwa igifungo kiva ku mwaka umwe kuzamura biba bikomeye cyane ugereranyije n’ibindi byaha biri munsi yabyo, akenshi byo bitanagombera iyi nyandiko y’ikirego ngo bibone kuregerwa.

Nyuma yo gusuzuma ibihamya by’ikirego, umushinjacyaha ni we wanzura niba hari ibimenyetso bihagije byo kugikurikirana. Iyo asanze ari ko biri, ikirego akigeza ku rugiko ngenzabyaha rw’abaturage, ruzwi nka Grand Jury.

Iri tsinda cyangwa inteko ya Grand Jury nayo yumva ibimenyetso by’ikirego n’abatangabuhamya hanyuma ikanzura niba hari impamvu ifatika yo kuregera ibyo byaha bivugwamo. Abagize Grand Jury ntabwo bemeza niba ukekwa ahamwa n’ibyaha cyangwa bitamuhama.

Inteko za Grand Jury zo ku rwego rw’igihugu zigizwe n’abantu bari hagati ya 16 na 23. Nibura 12 mu bagize iyo nteko baba bagomba kubanza kwemeranya ku nyandiko y’ikirego mbere y’uko itangwa.

Bitewe n’uko inyandiko y’ikirego iza nyuma y’iterana rya ya nteko y’abaturage ya Grand Jury ariko ikaba igomba buri gihe kubanziriza itabwa muri yombi ry’uregwa, umushinjacyaha ashobora kuyiteraho kashe.

Ikindi aba ashobora kuyihisha ntayigaragarize rubanda, mu gihe runaka gikenewe mu gukumira ko uregwa cyangwa abakekwa bahunga ubutabera cyangwa se bagasibanganya ibimenyetso.

Nyuma y’aho inteko ya Grand Jury yemeje inyandiko y’ikirego, ukekwaho ibyaha arafatwa kandi akaregerwa urukiko. Nyuma y’ibyo urubanza rukomereza mu rukiko, mu nzira nyinshi z’amategeko zishoboka, zirimo n’amasezerano yo kwiyemerera icyaha cyangwa se iz’urubanza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG