Uko wahagera

Abayobeje Ubwato bwa Danemark mu Kigobe cya Gineya Babutaye


Amabandi yayobeje ubwato bwa Danemarike mu cyumweru gishize mu kigobe cya Gineya, babutaye, bajyanya bamwe mu babukoragaho. Ariko hari n’abandi batabawe. Ibi biremezwa na ba nyiri bwayo

Ubu bwato bwanditswe muri Liberiya bufite izina rya Monjasa Refomer bwari bwikoreye ibikomoka kuri peteroli burimo abakozi 16. Bwasagariwe n’amabandi agizwe n’abagabo batanu bafite imbunda , ku cyambu cya Pointe-Noire mu burengerazuba bwa Repuburika ya Kongo nk’uko nyirabwo yabivuze bikiba.

Icyakora ba nyiri ubwato ntibavuga umubare w’abakozi batari baboneka.

Ubu bwato bwabanj kuburirwa irengero nyuma bwaje kubonwa n’abasirikare b’Abafaransa bakorera mu nyanja, hafi ya Sao Tome na Principe nk’uko bivugwa mw’itangazo rya sosiyete itwara imizigo ya Monjasa.

Iyi sosiyeti yagize iti: “Abakozi batari baboneka hamwe n’imiryango yabo tubafite ku mutima, muri ibi bihe bitoroshye. Monjasa izakomeza gukorana n’abayobozi mu karere kugirango badufashe kugeza bagenzi bacu mu miryango yabo”.

Yongeyeho ko abatabawe, ubuzima bwabo bumeze neza kandi ko barimo kwitabwaho uko bikwiye, ahantu bafite umutekano. Monjasa yavuze ko nta cyangiritse ku bwato cyangwa ku mizigo bwari butwaye. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG