Uko wahagera

KONGO:Imirwano Ikaze Mu Duce Twa Masisi Dukungahaye Ku Mabuye y'Agaciro


Ingabo za Kongo mu gace ka Sake muri Kivu ya ruguru
Ingabo za Kongo mu gace ka Sake muri Kivu ya ruguru

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, imirwano yongeye kubura mu duce twa Bihambwe na Mema, muri teritware ya Masisi y’intara ya Kivu ya Ruguru, hagati y’ingabo za leta FARDC n’umutwe wa M23.

Uko gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi bava mu byabo berekera mu gace ka Rubaya kari mu birometero 2 gusa uvuye Bihambwe ubu hafitwe na M23.

Abaturage barashinja impande zombi kutubahiriza amasezerano yo gushyira intwaro hasi.

Ntezimana Kanyejomba Olivier uyobora ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu teritware ya Masisi yemeje ko abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira agace ka Bihambwe na Mweso. Aya ni amwe mu ma santere akomeye mu teritware ya Masisi.

Muri iyi mirwano kandi kandi haravugwamo ubujura bw’inka zirenga 200 zakuwe mu duce twa Kaundu na Buhumba zikerekezwa ahantu hatazwi, nk'uko byemezwa n'abaturage batuye hafi yaho imirwani irimo kubera.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:07 0:00

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugana n'umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka ntiyagira icyo aritangariza ariko yizeza umunyamakuru ko bari bugire icyo batangaza mu masaha ari imbere.

Aha Bihambwe ni hafi ya Rubaya ahakungahaye ku mabuye y’agaciro. Abatuye muri aka gace batuzwe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bafite ubwoba ko imirimo yabo iri bugirweho ingaruka n'iyi ntambara.

Bwana Ntezimana Kanyejomba avuga kuva intambara zatangira mu teritware ya Masisi abakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bamerewe nabi.

Amakuru dukura kuri bamwe mu baturage bo muri teritware ya Masisi avuga ko muri iyo imirwano hagaragayemo indi mitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rw’ingabo za Kongo FARDC irimo Nyatura na Mai Mai.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe hashize iminsi mike gusa zimwe mu ngabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC zerekejwe mu duce twa teritware ya Masisi mu rwego rwo kugerageza kugarura amahoro n’umutekano mu duce M23 yagiye ivamo nk'uko biteganywa n'amasezerano yemejwe n'abakuru b'ibihugu byo muri ako karere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG