Uko wahagera

Abantu Barenga 400 Bakatiwe Gufungwa Burundu Bazira Urupfu Rwa Prezida wa Cadi


Idriss Deby yishwe mu buryo budasobanutse mu 2021

Muri Cadi, abahoze ari inyeshyamba barenga 400 bakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw'uwari umukuru w'igihugu, Idriss Deby Itno.

Marechal Idriss Deby Itno yishwe mu buryo budasobanutse mu 2021. Icyo gihe leta yavuze ku yaguye ku rugamba, ayoboye ingabo ze mu ntambara zarimo zirwana mu majyaruguru y’igihugu n’inyeshyamba z’umutwe witwa “FACT” mu magambo ahinnye. Ni ukuvuga “Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad.”Abaregwa urupfu rwe bose uko ari 454 bari abasirikare ba “FACT.”

Urubanza rwabo rwari rumaze ukwezi. Rwabereye mu muhezo muri gereza y’umutekano ukaze cyane bafungiyemo ahitwa Klessoum, muri kilometero 20 uvuye mu murwa mukuru N’Djaména.

Uyu munsi, rumaze gusomwa, umushinjacyaha yatangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko 24 bagizwe abere, abandi bose bahamwa n’ibyaha by’iterabwoba, ubucanshuro, gushyira abana mu gisirikare, no kwica umukuru w’igihugu. Bakatiwe gufungwa burundu.

Benshi muri bo kandi bakatiwe gufatanya kwishyura leta amadolari arenga miliyoni 32, n’andi madolari miliyoni 1.6 y’indishyi z’akababaro ku muryango wa nyakwigendera Perezida Idriss Deby.

Avoka wa FACT witwa Francis Lokoulde, yatangaje ko bazajurira. Naho umuyobozi wa FACT, Mahamat Mahdi Ali, avuga ko urubanza rwabo ari “ikinamico ridakurikije itegeko iryo ari ryo ryose.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG