Uko wahagera

Abategetsi b'Uburundi n'u Rwanda Bizeza ko Ibibazo Bikiri mu Buhahirane Bigiye Gukemuka


Uhereye iburyo: Careme Bizoza, Buramatari wa Cibitoke mu Burundi, hagati: Habitegeko François,Guverineri w'intara y'Amajyepfo mu Rwanda, ibumoso: Kayitesi Alice, Guverineri w'intara y'amajyepfo mu Rwanda.
Uhereye iburyo: Careme Bizoza, Buramatari wa Cibitoke mu Burundi, hagati: Habitegeko François,Guverineri w'intara y'Amajyepfo mu Rwanda, ibumoso: Kayitesi Alice, Guverineri w'intara y'amajyepfo mu Rwanda.

Abategetsi b’intara ya Cibitoke mu Burundi n’iy’Uburengerazuba mu Rwanda barizeza ko ibibazo bikiri mu buhahirane bw’abatuye izi ntara zombi bigiye gukemuka binyuze muri komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

Ni mu gihe abaturiye imipaka bavuga ko nubwo imipaka imaze amezi atandatu ifunguye, na n'ubu ubuhahirane bwo butarakunda. Mu mpera z'ukwezi kwa Cyenda k'umwaka ushize nibwo ubutegetsi bw'u Burundi bwatangaje ko imipaka ihuza icyo gihugu n'u Rwanda ifunguye kandi ari nyabagendwa. Byari ibyishimo ku baturiye imipaka bari bamaze imyaka irenga itanu batagenderana, nk'uko abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika icyo gihe babigaragaje.

Ubu amezi agiye kuba atandatu icyo cyemezo gifashwe. Nyamara ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'ibihugu byombi baravuga ko na n'ubu bwo butarashoboka.

Ibibazo bibangamiye urujya n’uruza ku mipaka ntibigaragara ku banyarwanda gusa. Ahubwo no ku barundi bahoze bakoresha imipaka ndetse n’ibyambu bihuza icyo gihugu n’u Rwanda, ariko bikaba na n’ubu bitarafungurwa. Aba bagasaba ko abategetsi b’mpande zombi ko bashaka uko bakemura iki kibazo, ubuhahirane bugasubira uko bwahoze mbere.

Inzego z’ubutegetsi ku ruhande rw’u Burundi zivuga ko icyemezo cyo kutemerera ibicuruzwa biva muri icyo gihugu bijya mu Rwanda cyafashwe mu gihe imibanire hagati y’ibi bihugu byombi itari imeze neza. Nyamara Bwana Careme Bizoza utegeka intara ya Cibitoke mu Burundi akizeza ko iki kibazo kigiye gucyemuka binyuze muri komisiyo yashyizweho none ihuriweho n’intara ayoboye ndetse n’intara y’Uburengerazuba mu Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda naho Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Bwana Habitegeko Francois, akavuga ko iyo komisiyo izafasha mu kumenyesha abategetsi bakuru ingorane zihari n’ibyifuzo by’icyakorwa kuko bo nk’abo mu nzego zo hasi hari ibyo badafitiye ubushobozi.

Imipaka ihuza ibi bihugu by’u Rwanda n’u Burundi yamaze imyaka irenga itanu ifunze biturutse ahanini ku mubano watosekaye hagati yabyo kuva muw’2015. Intandaro y’ibyo ikaba ihirikwa k’ubutegetsi ryaburijwemo rya nyakwigendera Pierre Nkurunziza, u Rwanda rwashinjwe kugiramo uruhare.

Mu gihe impande zombi zishimira ko uyu mubano urimo kuzahuka ariko, biragaragara ko ubuzima butarasubira uko bwahoze. Kanda hasi wumve ino nkuru ya Themistocles Mutijima mu majwi.

Abategetsi ba Cibitoke Bagendeye Uburengerazuba bw'u Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:57 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG