Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu nama y’abaterakunga i Buruseri mu Bubiligi uyu munsi kuwa gatanu, yitezweho kurahirira kuzaha Venezuela miliyoni zirenga 171 z’amadorali, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw'icyo gihugu, bategereje ko Amerika yiga ikibazo cy’amafaranga ya guverinema ya Venezuela yafataririwe mu mabanki.
Amerika iratangariza iyo nkunga mu nama ishyigikiwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, yibanda ku kwubaka ubumwe n’impunzi z’abanyavenezuela hamwe n’abimukira.
Umutegetsi w’Amerika ntiyatanze ibisobanuro ku bijyanye n’ayo mafaranga, y’inyongera kuri miliyoni 376 z’amadolari. Amerika ishyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Nicolas Maduro muri Venezuela.
Ku buyobozi bw’uwahoze ari perezida w’Amerika, Donald Trump, Amerika yakomeje ibihano bya yo kuri icyo gihugu cyo mu majyepfo y’Amerika. Yafatiriye umutungo wa guverinema ya Venezuela muri banki nkuru y’igihugu y’Amerika y’i New York, hanyuma ikoresha ayo mafaranga mu gushyigikira abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi batabonaga ibintu kimwe na Maduro.
Guverinema ya Maduro, irabirwanya, ivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, yivanga muri politiki yayo. Venezuela kandi yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibye umutungo wari uw’abaturage, washoboraga gukoreshwa mu bijyanye n’imibereho y’abaturage no kubashyigikira mu by’ubuvuzi. (Reuters)
Facebook Forum