Uko wahagera

Ubushinwa Buzafungurira Imipaka ba Mukerarugendo Guhera Ejo


Abagenzi bageze ku kibuga cy'indege mu Bushinwa
Abagenzi bageze ku kibuga cy'indege mu Bushinwa

Itangazo riri ku mbuga z’ambassade zose z’Ubushinwa ku isi rivuga ko ba mukerarugendo bashaka kujya ku cyirwa cya Hainan, mu majyepfo y’inyanja y’Abashinwa, bazajya bafata viza z’ubuntu. Hainan ifite amateka yo gusurwa cyane n’abanyamahanga.

Viza ni ubuntu no kuri ba mukerarugendo binjira mu mujyi wa Shanghai, mu burasirazuba bw’Ubushinwa, mu ntara ya Guangdong (mu majyepfo y’igihugu), baturutse i Hong Kong cyangwa i Macao.

Uretse viza za ba mukerarugendo, leta y’Ubushinwa izatangira gutanga n’izindi viza z’ubwoko bwose. Abanyamahanga bazifashe mbere y’itariki ya 28 y’ukwezi kwa gatatu 2020 zitarashira nabo bemerewe kujyayo nta yindi viza basabye.

Iri tangazo ntirisobanura niba Ubushinwa buzajya busaba icyemezo cyo kuba ba mukerarugendo barikingije Covid-19 cyangwa se icyerekana niba batayirwaye. Ariko umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yatangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi, ko leta yafashe ingamba zo gupima abinjira mu gihugu ikivunge yifashishije ikoranabuhanga.

Ubushinwa buragerageza kuzahura urwego rw’ubukerarugendo, n’ubukungu bw’igihugu muri rusange, byazahajwe n’icyorezo cya Covid-19. Kuva cyadutse mu mujyi wa Wuhan, uri hagati no hagati mu Bushinwa, mu kwezi kwa 12, 2019, guverinoma yabwo yari yarafunze imipaka yose, ku bantu n’ibicuruzwa. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG