Uko wahagera

Muri Kivu y'Epfo Hubuye Intambara Hagati y'Abarwanyi ba Mai Mai na Twirwaneho


Umwe mu nyeshyamba za Mai Mai wakomeretse barimo kumwuriza imodoka
Umwe mu nyeshyamba za Mai Mai wakomeretse barimo kumwuriza imodoka

Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, amwe mu mashirahamwe yigenga akorera mu karere ka Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, arashinja umutwe w’abarwanyi ba Twirwaneho bo mu bwoko bw'Abanyamulenge gutwika imwe mu mihana y’abaturage.

Ayo mashyirahamwe aravuga ko byabaye muri segiteri ya Lulenge, teritware ya Fizi nyuma y’igitero cyagabwe kuri iyo mihana mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Ariko babinyujije mu itangazo abarwanyi ba Twirwaneho basohoye kuri uyu wa mbere baravuga ko abarwanyi ba Mai Mai Bilozebishambuke n’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara ari zo zateye imihana y’abaturage b’Abanyamulenge Twirwaneho ikabasubiza inyuma, ubu intambara iri ku Kijombo.

Red Tabara yo irabihakana ikemeza ko itari muri iyo mirwano naho Mai Mai Bilozeishambuke ikavuga ko yatewe na Twirwaneho.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Vedaste Ngabo uri mu ntara ya Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa Kongo yateguye inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo:

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:57 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG