Kuri uyu wa gatanu, U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwemerera kwakira icyicaro cy’ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga inyuranye, igamije gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika. Iki kigega kizatangirana miliyari 10 z’amadorali y’Amerika.
Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, wavuze ko gusinya amasezerano yo kwakira iki kigega ari ugushimangira ko u Rwanda rwiyemeje ko ubucuruzi ku mugabane w’Afurika bukorwa mu mucyo.
Iki Kigega ni ikigega kizafasha inzego za Leta n’izabikorera nkuko byasobanuwe na Ministiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda: Ministiri Ngabitsinze Jean-Chrisostome, avuga ko iki kigega, kizafasha kwagura urwego rw’inganda no kongera umusaruro uziturukamo bityo isoko rusange ry’Afurika ribashe kubona iribijyamo.
Iki kigega kandi byavuzwe ko kizafasha mu kuziba icyuho gishobora guturuka ku kwigomwa imisoro n’izindi nyungu ibihugu by’Afurika byari bisanzwe bibona mbere yo gushyiraho aya masezerano. Ministiri Ngabitzinze avuga ko iki kigega kizagabanya imbogamiza zatumaga iri soko ridatangira.
Imyaka ibaye hafi itanu i Kigali hasinyiwe amasezerano ashyiraho Isoko rusange ry’Afurika, ariko kugeza ubu iryo soko ntacyagaragazaga ko rigiye gutangira.
Impuguke mu by’ubukungu Habyarimana Straton, asobanura ko kubona amafaranga ari intambwe itewe, gusa akemeza ko hari ibindi bikwiye kwitabwaho.
Iki kigega kirimo ibyiciro bitatu mu bijyanye n’imikorere yacyo. Harimo amafaranga n’inkunga buri gihugu cyemeje amasezerano y’isoko rusange ry’Afurika kizatanga, akazafasha ibihugu mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Hari kandi n'inkunga izaterwa ibikorwa by’ubucuruzi ikazatangwa nk’inguzanyo ku bikorwa by’abikorera cyangwa bya Leta mu rwego rwo kugera ku bigamijwe mu rwego rw’Isoko rusange ry’Afurika. Ministiri Ngabitsinze, akavuga ko iki kigega kizagirira akamaro ibihugu ndetse n’abikorera.
Banki ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga muri Afurika, Afreximbank ifite icyicaro I Misiri ni yo yatoranyijwe nk’izanyuzwamo amafaranga azashyirwa muri iki kigega ariko ikagenzurwa n’Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA).
Imibare yerekana ko uyu munsi ibihugu bya Afurika bicuruzanya ku kigero cya 15% ugereranyije na 65% bicuruzanyaho n’ibihugu by’u Burayi. Kugeza ubu ibihugu bya Afurika byamaze gusinya aya masezerano, bigera kuri 44 nibyo bimaze kuyemeza burundu.
Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi.
Facebook Forum