Uko wahagera

Uganda mu Myiteguro yo Gushiraho Itegeko Rihasha Abakundana Bahuje Ibitsina


Bamwe mu bakundana bahuje ibitsina muri Uganda mu myiyerekano yo mu 2014
Bamwe mu bakundana bahuje ibitsina muri Uganda mu myiyerekano yo mu 2014

Inteko ishinga amategeko ya Uganda Kuri uyu wa kane yatangiye gutegura itegeko rishya riteganya ibihano ku bakundana bahuje igitsina. Umushinga waryo uteganya ko uzarenga kuri iryo tegeko ashobora guhanishwa igifungo cyo gufungwa imyaka 10.

Uyu mushinga w’itegeko ugiye kwigwa ugamije gukumira abaryamana bahuje igitsina. Unabuza n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gukundana kw’abahuje igitsina ndetse no kubyamamaza

Umudepite Asuman Basarirwa wateguye uyu mushinga yavuze ko rigamije kurengera umuryango nk’uko usanzwe uzwi ko ugizwe n’umugabo n’umugore, no kuziba icyuho kiri mu itegeko rya kera ritita ku bintu bisyha nko kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa, kubiteza imbere no gukwirakwiza ibitabo, amafoto, na videwo byerekana abakora imibonano mpuzabitsina nabo babihuje.

Perezida w'inteko ishinga amategeko Anite Among yijeje Abanyagihugu ko uyu mushinga ugiye kwihutishwa mu rwego rwo guharanira no gusigasira indangagaciro z'igihugu.

Uyu mukuru w’Inteko ishinga amategeko yongeyeho ko hari igitutu kinini cy’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi n’Amerika hiyongereyeho n’ibikorwa by’abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu, bigamije kuburizamo iri tegeko.

Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu ruzinduko rwe muri Afurika yepfo, perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabajijwe impamvu inteko ishinga amategeko ya Uganda ishaka kwemeza itegeko rikandamiza uburenganzira bwa muntu, Museveni yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina barenze umurongo igihe batangiye kumenyekanisha ibikorwa byabo kugira ngo bigaragare nk’ibikorwa bisanzwe.

Mu mwaka wa 2013, perezida Museveni yashyize umukono ku itegeko nk'iryo ariko ryo ryateganyaga ibihano bikaze birimo urupfu. Abaharanira uburenganzira bwa muntu banenze cyane itegeko uyu mushinga w’itegeko urimo gutegurwa bavuga ko ubangamira uburenganzira bw'abantu bwo kuba abo bavutse ari bo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights, washyize ahagaragara itangazo rivuga ko iri tegeko riramutse ryemejwe rizabangamira ubwisanzure bw’abantu maze usaba leta ya Uganda kurinda aho guhana imiryango y’abana bahuje igitsina. Impaka kuri ibi bikorwa nazo ziragaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda no mu bihugu by’bituranyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG