Uko wahagera

ONU Iranenga Eritreya Kutubahiriza Uburenganzira bwa Muntu


Pwewzida wa Eritreya Isaias Afewerki
Pwewzida wa Eritreya Isaias Afewerki

Umuryango w’Abibumbye (ONU) yatangaje ko muri Eritereya hakirangwa ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. ONU yemeza ko ntagikorwa ngo iki kibazo kibonerwe umuti. Umuryango w’Abibumbye kandi wavuze ko hari abantu bakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, nyamara ababigizemo uruhare ntibahanwe.

Eritereya, ifatwa nka kimwe mu bihugu biyobojwe igitugu kuva kiboneye ubwigenge ikuye kuri Etiyopiya mu 1993. Kuva icyo gihe rero, ONU ivuga ko nta burenganzira bwa muntu bwaharanzwe kandi ko nta bimenyetso bihari byerekana ko hari igikorwa ngo ubwo burenganzira buboneke.

Muri raporo yasohotse uyu munsi kuwa mbere, Nada Al-Nashif, komiseri wungirije w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU yavuze ko igihugu gikomeje kurangwa n’ihohotera rikorerwa ikiremwamuntu. Yumvikanishije ibi, avuga ko ONU ikomeje kubona ibihamya bidashidikanywaho ko hari abantu bakorerwa iyicarubozo, bagafungirwa ahantu hadakwiriye cyangwa se bakaburirwa irengero.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko igiteye ubwoba cyane, ari uko ibi byaha byose bikorwa ariko ntihagire ubiryozwa. Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na byo bishinja Eritereya kuba yaragiye ihatira abaturage kujya mu gisirikare, cyane cyane mu gihe Etiyopiya yari ihanganye n’umutwe wa TPLF wo mu majyaruguru ya Etiyopiya. Icyo gihe bivugwa ko hari abaturage b’abasivile babarirwa mu magana bapfiriye mu mujyi wa Aksoum no mu karere ka Dengolat.

Muri raporo yasohotse uyu munsi kuwa mbere, ivuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu kwezi kwa cyenda yateganyaga ko ingabo za Eritereya ziva mu karere kaberamo imirwano ariko bikomeza kugenda biguru ntege ndetse bisa nk’aho ntagikorwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG