Uko wahagera

Tanzaniya: Imibereho Mibi Itera Abana Gutoroka Inkambi ya Nduta


Abana bari mu nkambi ya Nduta icumbikiye impunzi z'Abarundi muri Tanzaniya taliki 6/3/2023- Photo: James Jovin (VOA)
Abana bari mu nkambi ya Nduta icumbikiye impunzi z'Abarundi muri Tanzaniya taliki 6/3/2023- Photo: James Jovin (VOA)

Mu gihe cy’amezi abiri ashize, leta ya Tanzaniya yasubije mu nkambi ya Nduta abana bari munsi y’imyaka 16 bagera ku 1568 bari batorotse bajya mu byaro no mu zindi ntara za Tanzaniya gushaka akazi.

Ni mu gihe benshi bemeza ko igituma batoroka ari ubuzima bubi babayemo no kudahabwa imfashanyo ikwiye mu gihe batarasubira mu gihugu cyabo.

Umuvugizi w’ibiro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri komine Kibondo, bwana Ayub Abdalah, mu kiganiro yahaye Ijwi ry’ Amerika, yemeje ko mu kwezi kwa mbere bacyuye abana hafi 695 mu kwezi kwa kabiri bacyura abana 530 mu byaro bituranye n’inkambi ya Nduta. Abandi barenga 356 bakuwe mu zindi ntara za Tanzaniya mu gihe basohotse mu nkambi bitemewe n’amategeko.

Bwana Ayub yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma abana batoroka bakajya hanze y’inkambi gushaka imibereho. Muri zo harimo ubukene bugaragara mu miryango, kudahabwa imfashanyo zihagije, n’ubwumvikane buke mu miryango bakomokamo.

Bamwe mu bana batuye mu nkambi ya Nduta bavuganye n’Ijwi rya Amerika bemeza ko batoroka inkambi kubera ubukene bugaragara mu miryango buterwa n’imfashanyo zidahagije muri iki gihe, bityo bigatuma bajya hanze y’inkambi gushaka akazi bokora.

Bamwe mu babyeyi batuye mu nkambi ya Nduta barasaba leta ya Tanzaniya, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) n’indi miryango itandukanye kubaha imfashanyo ihagije nkuko amategeko agenga impunzi abiteganya

Umuryango Save the Children ufasha mu byerekeye uburezi mu nkambi y’impunzi ya Nduta wemeza ko ushoboye gufasha abana bagera kuri 9872 uko umwaka utashye mu bijyanye no guhabwa ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho byo ku ishuli.

Ariko, imibare itangwa n’ umuvugirizi w’iryo w’uwo muryango, igaragaza ko hari abandi barenga 7921 bakeneye imfashanyo zikenewe mu buzima bwa buri munsi ariko ntibazibona mu buryo buhagije ari na yo mpamvu ituma benshi batoroka bakajya gushaka aho babona imibereho myiza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:52 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG