Uko wahagera

Umusirikare wa FARDC Yiciwe ku Mupaka u Rwanda Ruhana na Kongo


Abasirikare b'u Rwanda bari mu mihanda ya Rubavu inyuma y'amasasu yumvikanye
Abasirikare b'u Rwanda bari mu mihanda ya Rubavu inyuma y'amasasu yumvikanye

Kuri uyu wa Gatandatu, itsinda ry'abashinzwe umutekano b'akarere k'Afurika y'ibiyaga bigari baramutse bakora iperereza ahabereye kurasana hagati y'ingabo z'u Rwanda n'iza Kongo ku mugoroba wo kuwa Gatanu. Banzuye ko umusirikare wa Kongo, wahiciwe, ari we wasembuye ingabo z'u Rwanda.

Amakuru yari yatanzwe n'ingabo z'u Rwanda kuwa Gatanu ku mugoroba ni uko haba hari umusirikare wa Kongo warashe ku birindiro by'ingabo zabo, izi na zo zikitabara zikamwica nyuma yo kurasana ku mpande zombi. Kugeza ubu, ntacyo uruhande rw'ingabo za Kongo ruratangaza.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wari i Rubavu yari yavuze ko amasasu yumvikaniye ku mupaka munini uhuza umujyi wa Rubavu n'uwa Goma uzwi nka “Grande Barriere” aho yavugaga umusubirizo bisa n’aho hari abarasanaga abandi na bo bakungamo.

Aya masasu akimara kumvikana, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika yabonye imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda zicicikanira mu mujyi wa Rubavu. Izindi nazo zigana ku mupaka muto n’umunini bihuza umujyi wa Rubavu n’uwa Goma. Ku ruhande rwa Kongo, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko ubwoba bukomeje kugaragara ku baturiye umupaka cyane mu gace ka Birere. Aka ni agace kegeranye na "Grande Barriere".

Abaturage bo mu mu mujyi wa Rubavu baganiriye n’Ijwi ry’Amerika basabye leta y’u Rwanda gukaza umutekano wabo. Kugeza ubu, urujya n’uruza rwagabanutse bitewe n’impungenge z’umutekano bafite. Ibi bigaragazwa kandi n’uko mu masaha ya nimugoroba yo kuwa Gatanu ndetse no kuwa Gatandatu nta baturage bakora ubucuruzi bambukiranya umupaka bagaragaraga mu mihanda nk’uko bisanzwe.

Abaturage baturiye umujyi wa Rubavu kandi ni bo bamaze iminsi bagirwaho ingaruka n’ingaruka z’agatotsi k’umubano w’u Rwanda na Kongo bikomeje kugaragara. Aho mu kwezi gushize na none hafi y’umujyi wa Rubavu ni ho indege ya gisirikare ya Republika ya Demokarasi ya Kongo yarasiwe n’igisirikare cy’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye kuri uyu wa Gatatu n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye abaturarwanda kuryama bagasinzira kuko umutekano wabo urinzwe.

XS
SM
MD
LG