Uko wahagera

Muri Nijeriya Abataratoye Ejo Bazindutse Bajya Gutora


Abaturage bari ku murongo bategereje gutora muri Nijeriya
Abaturage bari ku murongo bategereje gutora muri Nijeriya

Bamwe mu baturage ba Nijeriya basubiye mu matora y’umukuru w’igihugu kuri iki cyumweru, nyuma y’uko havutse ibibazo byababujije gutora ejo ku wa gatandatu.

Perezida Muhammadu Buhari agiye kuva ku butegetsi nyuma yo kuyobora igihugu imyaka 8 muri manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Abaturage bagera kuri miliyoni 90 ni bo bemerewe kwitabira aya matora ya perezida azanagena abagize inteko ishinga amategeko.

Bola Tinubu w’imyaka 70, wahoze ayobora umujyi wa Lagos akaba akomoka mu ishyaka riri ku butegetsi riharanira iterambere na Atiku Abubakar w’imyaka 76 wahoze ari Visi Perezida wo mu ishyaka riharanira demokarasi ya rubanda, bahanganye na Peter Obi w’imyaka 61 ukomoka mu ishyaka ry’abakozi. Uyu ashyigikiwe cyane n’urubyiruko.

Aya amatora abaye mu gihe Nijeriya ihanganye n’ibibazo byo kubura no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ubukene bwibasiye abaturage muri rusange, n’ibura ry’ingufu z’amashanyarazi.

Mu bihe byashize amatora yo muri Nijeriya yaranzwe no kwiba amajwi, n’imvururu, ariko abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri iki cyumweru bari basezeranyije ko bazashyigikira amatora akozwe mu mahoro no mu mucyo.

Akanama gashinzwe amatora muri Nijeriya katangaje ko ibyayavuyemo bizashyirwa ahagaragara mu minsi mike. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG