Uko wahagera

Prezida wa USA Yagennye Umunyamerika Ukomoka mu Buhinde nka Prezida wa Banki y'Isi


 Ajay Banga agiye gutwara Banki y'isi
Ajay Banga agiye gutwara Banki y'isi

Uyu munsi, perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Joe Biden yatangaje ko yagennye umugabo witwa Ajay Banga kugirango azayobore Banki y'isi yose. Ajay Banga ni Umunyamerika ukomoka mu Buhinde.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Biden avuga ko Banga amaze imyaka irenga 30 ayobora ibigo byatanze imilimo bishora n’imali mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Muri iki gihe, Ajay Banga ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ishoramali cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyitwa General Atlantic. Mu bindi byinshi yakoze, harimo ko yigeze umuyobozi mukuru na perezida wa Mastercard, ikigo nacyo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cya kabiri ku isi mu birebana no gukoresha amakarita y’amafaranga.

Inama y’ubuyobozi ya Banki y’isi niramuka yemeje Ajay Banga, azasimbura uwo Perezida Trump yari yarashyizeho David Malpass, watangaje ko azasezera ku mirimo ye mu kwezi kwa gatandatu gutaha. Manda ye y’imyaka itanu yagombaga kuzarangira mu kwa kane 2024.

Mu nama ba minisitiri b’imari b’ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi (G20) barimo mu Buhinde, bamwe muri bo bahise bashyigikira Ajay Banga. Twavuga nk’uw’Ubufaransa n’uw’Ubudage. Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko ari ikimenyetso cy’uko kandidatire ya Banga ishobora kuzatambuka nta nkomyi.

Ntacyo guverinoma y’Ubuhinde iratangaza ku mugaragaro. Ariko Krishnamurthy Subramanian, wahoze ari umujyanama mukuru wayo mu by’ubukungu, ubu akaba ayihagarariye mu Kigega mpuzamahanga

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG