Uko wahagera

RDC: Haravugwa Ivangura mu Bemerewe Kwiyandikisha Kuzitabira Amatora


Udusanduku tw'amajwi mu matora aheruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Udusanduku tw'amajwi mu matora aheruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Abanyekongo bavuga Ikirundi batuye mu kibaya cya Rusizi kiri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo baravuga ko bangirwa kwiyandikisha kugirango bazahabwe ikarita y’itora bitewe n’uko babita ko ari abanyamahanga.

Abangiwe kwiyandikisha batuye mu duce twa Luberizi, Nyamugari, Mutarule, Ndunda na Rusabage. Bavuga ko insorensore zo mu bwoko bw’Abafulero ziyita "Bazalendo" ari zo zatangiye igikorwa cyo kwanga ko babarurwa.

Abandi bangiwe kwiyandikisha ni Abanyamulenge batuye ahitwa Kamanyola muri Teritware ya Walungu. Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Vedaste Ngabo yabiteguyeho inkuru irambuye ushobora gukurikira mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:20 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG