Uko wahagera

Tuniziya: Leta Ishyamiranye n'Amwe mu Mashyirahawe y'Abakozi


Imyigaragambyo muri Tuniziya
Imyigaragambyo muri Tuniziya

Tuniziya yirukanye mu gihugu uhagarariye urugaga rw’amashyirahamwe arengera abacuruzi mu Burayi kubera ko yagize uruhare mu myigaragambyo yateguwe n’ishyirahamwe rirengera abakozi muri icyo gihugu rifatwa nka rimwe mu matsinda afite ingufu za politike muri icyo gihugu.

Iri shyirahamwe ryavuze ko ukwirukanwa kwe mu gihugu biteye inkeke kandi byazamuye ukutumvikana hagati y’iki gihugu n’amashyirahamwe arengera abakozi hirya no hino ku isi.

Perezida Kais Saied yategetse ko Umunyacose, Esther Lynch, uhagarariye urugaga rw’amashyirahamwe arengera abacuruzi mu Burayi, ahawe amasaha 24 yo kuva mu gihugu.

Ubutegetsi bwavuze ko ukwitabira imyigaragambyo n’amagambo yayivugiyemo ari ukwivanga mu bibazo bireba Tuniziya.

Ku munsi w’ejo abanyamuryango b’urugaga rw’amashyirahamwe aharanira kurengera abacuruzi muri Tuniziya bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi ba perezida Kais Saied, bavuga ko bukandamiza uburenganzira bwa muntu bw’ibanze harimo n’ubw’ayo mashyirahamwe.

Mu ijambo Esther Lynch yavugiye ahaberaga imyigaragambyo yasabye ko bamwe mu banyamuryango b’iryo shyirahamwe bari batawe muri yombi barekurwa.

Umukuru w’uru rugaga muri Tuniziya, Sami Tahri ,yamaganye icyemezo cyo cy’ubutegetsi cyo kumwirukana anabushinja kumwangira kuva muri hotel ingo ajye gushaka ifunguro rya ku mugoroba. ( Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG