Uko wahagera

Gakinjiro Yongeye Gufatwa n'Inkongi y'Umuriro Wateje Igihombo Cya Miliyari 4


Gaculiro yafashwe n'inkongi y'umuriro

Abakorera ahitwa mu Gakinjiro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, ntibavuga rumwe ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro yaraye yibasiye aka Gakinjiro.

Abahakorera baremeza ko bahombye ageze kuri miliyari 4, bagasaba iperereza ryimbitse, Polisi yo itangaza ko iperereza ritararangira ngo hatangazwe icyateye iyi nkongi.

Ni inkongi y’umuriro, polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye saa yine z’ijoro ku cyumweru.

Ijwi ry’Amerika ryahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro zigihari. N’ubwo umuriro wari wazimye, imyotsi yari igicumba.

Igice cyibasiwe ni icyarimo imashini zibaza ndetse n’imbaho. Abari bahafite imitungo bari barimo gushakisha icyaba cyarokotse, n’ubwo bisa nk’aho ari ntabyo.

Gusa hari abandi bakemanga iby’umuriro, ari ho bahera basaba iperereza. Aka Gakinjiro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko mu 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi.

Imyaka ibiri mbere y’aho mu 2019 na bwo habaye inkongi yangije byinshi.

Izi nkongi zigenda zikurikiranya buri mwaka, ni zo zatumye bamwe mu baturage bagaragaza urujijo, kandi baruhuriyeho n’umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo Thadee Twagirayezu.

Kugeza ubu umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Jean Bosco Kabera, avuga ko bataramenya icyateye iyi nkongi. Gusa uyu muyobozi akavuga ko impungenge abakorera mu Gakinjiro ka Gisozi bafite ko haba hari ikihishe inyuma y’iyi nkongi.

Polisi iravuga ko kugeza ubu bataramara kubarura ibyangijwe n’iyi nkongi, kuko iperereza rigikomeje. Ariko Bwana Twagirayezu Thadee uhagarariye ishyirahamwe ry’abakorera muri aka Gakinjiro, avuga ko bamaze kumenya ko hahiye amatoriye 10 yarimo ibikoresho byinshi.

Twagirayezu avuga ko kugeza ubu imibare y’agateganyo bafite, igaragaza ko ibyangiritse bigeza muri miliyari 4 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko inyubako z’aha mu Gakinjiro ziba zifite ubwishingizi, ariko hari bamwe mu bazikoreramo baba batabufite.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:29 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG