Uko wahagera

Umubare w'Abahitanywe n'Umutingito Muri Turikiya na Siriya Warenze 37,000


Ikizere cyo kurokora abandi bantu gikomeje kugenda kigabanuka
Ikizere cyo kurokora abandi bantu gikomeje kugenda kigabanuka

Abantu bamaze guhitanwa n’umutingito w’isi muri Turukiya bamaze kugera ku 31.643, naho muri Siriya bararenga 5,714.

Naho abantu byibura barindwi batabawe uyu munsi kuwa mbere.

Abatabazi muri Turukiya, uyu munsi bakuye abantu benshi mu bisigazwa by’amazu ari bazima.

Aba bose ni abo mu muryango umwe. Ni nyuma y’icyumweru kimwe habaye umutingito w’isi ukaze mu mateka ya vuba. Uwo mutingito wabaye kuwa mbere w’icyumweru gishize muri Siriya, wari kuri 7.8 ku gipimo cya Richter.

Mu gihe icyizere cyo kubona abandi bantu ari bazima kigenda kigabanuka, umubare w’abantu bahitanywe n’uwo mutingito muri Turukiya no mu gihugu bituranye cya Siriya, wamaze kurenga 37,000 kandi birasa n’aho uzakomeza kuzamuka.

Icyiciro cy’ubutabazi “kirimo kurangira”, hibandwe ku bikorwa byo gushaka amacumbi, ibiribwa n’amashuri. Byavuzwe n’umuyobozi mukuru mu bijyanye n’ubutabazi wa ONU, Martin Griffiths, ubwo yari mu ruzinduko i Aleppo mu majyaruguru ya Siriya, kuri uyu wa mbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG