Uko wahagera

Rwanda: Amavuriro y'Abaprotestanti Yategetswe Kudakuramo Inda


Ishusho ngereranyo y'ahasuzumirwa uwufise inda
Ishusho ngereranyo y'ahasuzumirwa uwufise inda

Guhera tariki ya 9 z’uku kwezi kwa 2, amavuriro yose y’Amatorero y’Abaprotestanti abujijwe gukorerwamo icyaha cyo gukuramo inda ku bushake.
Ni umwanzuro wasohotse kuri uyu wa kane, nyuma y’inama yahuje Amatorero n’Abavugizi b’Imiryango ya Gikristo ikorera mu Rwanda .

Abayobozi b’aya matorero bavuga ko uzarenga kuri aya mabwiriza azabihanirwa.
Mu itangazo ryasohowe n’abagize inama y’abaporotestani mu Rwanda Ijwi ry’Amerika rifitiye Kopi, risobanura ko umwanzuro wo kubuza amavuriro yabo igikorwa cyo gukuriramo inda ku bushake, wafashwe nyuma yo gusanga iki kibazo kimaze gufata intera mu muryango Nyarwanda

Musenyeri Kalimba Jered, Umuvugizi Wungirije wa CPR akaba n’Umuvugizi
w’Itorero Anglikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko barangajwe imbere n’ukwemera.

Musenyeri Kalimba yumvikanisha ko impamvu bemewe yatuma umugore akurwamo inda, ari igihe byemejwe n’abaganga, ko kuyikuramo ari ugutabara ubuzima bw’umubyeyi.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo ku itariki ya 30/08/2018, rivuga mu ngingo yaryo ya 123 ko umuntu wese wikuyemo inda abakoze icyaha. Iri tegeko rivuga ko uwakoze iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3.

N’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarengeje ibihumbi 200. Mu ngingo ya 124 y’iri tegeko, gukuriramo undi inda, itegeko riteganya ko umuntu wese ukuriramo undi inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5.

Iri tegeko kandi risobanura ko iyo uwakuriyemo undi bimuviriyemo ubumuga bwa burundu, uwabikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20. Mu gihe gukurwamo inda bivuyemo urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Gusa nubwo gukuramo inda ari icyaha, muri iri tegeko, hari ibyiciro byemerewe kuba byakuramo inda. Ingingo 125 iteganya ko nta buryozwacyaha mu gihe uwakurikwemo inda ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano cya hafi kugeza ku gisanira cya kabiri, ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubwo umwana atwite kandi ko bigomba gukorwa na muganga wemewe na Leta.

Dr. Aphrodis Kagaba uyobora umuryango uharanira ubuzima HDI, avuga ko iyi ngingo aba banyamatorero bafashe, birengagije ko iyo aba bagore bangiwe gukuramo inda mu buryo bwiza, bazikuramo bihishe. Dr Kagaba avuga ko kugeza ubu amavuriro y’abihaye Imana hafi ya yose adatanga iyi service, kugeza ubu bakaba bakorana n’amavuriro ya Leta ndetse n’ayigenga.

Muganga Kagaba akavuga ko uko aya mavuriro ava muri ibi bikorwa ari menshi, bigira ingaruka ku bifuza iyi service. Abahagarariye amatorero n’abavugizi b’imiryango ya gikistro 25 ni bo bashyize umukono kuri iri tangazo.

Aba baje biyongera ku mavuriro agengwa na Kiliziya gaturika nayo yanze gushyigikira iki cyemezo cyo kuba umuntu yakurwamo inda ku bushake, ahubwo kiliziya gaturika yo irenzaho ko nta n’uburyo bwo kuringaniza imbyoro butangirwa mu mavuriro yayo, usibye ubwa kamere bwo kwifata.

Umuryango wa Abaporotestanti mu Rwanda ndetse n’imiryango y’abakristu bihuje, batangaza ko bafite mu gihugu amavuriro agera kuri 40 ku ijana y’ari mu gihugu hose.

Fyondsa hsi wumve ibindi mui nkuru ya Assumpta Kaboyic akorera Ijwi ry’Amerika I Kigali mu Rwanda.

Rwanda: Amavuriro y'Abaprotestanti Yategetswe Kudakuramo Inda
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:44 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG