Uko wahagera

Ingengo y'Imari Ivuguruye y'u Rwanda Igaragaza Igabanuka ry'Impano Ziva Mu Mahanga


Uzziel Ndagijimana, Ministiri w'Imari w'u Rwanda
Uzziel Ndagijimana, Ministiri w'Imari w'u Rwanda

Guverinema y'u Rwanda yasabye inteko ishinga amategeko kwemera inyongera ingana na miliyari 106 z’amafranga ku ngengo y'imari y'uyu mwaka wa 2022-2023.

Leta ivuga ko iyi nyongera izayifashisha mu kugaburira abanyeshuri ku bigo by’amashuri, kubona imishahara y’abarimu, ndetse no kongera amafaranga afasha abayobozi bakuru mu ngendo zijya n'iziva mu kazi.

Ministiri w'Imari n'igenamigambi Uzziel Ndangijimana atangaza ko aya mafaranga azaturuka ku misoro iva imbere mu gihugu yiyongereyeho ndetse n’inguzanyo z’imbere mu gihugu.

Yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko ko biteze ko impano z’amahanga zizagabanuka zigere kuri miliyari z’amafranga 728,2 Frw zivuye kuri miliyari 906.

Avuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini ku mpinduka zabaye ku ngengabihe y’amafaranga aturuka mu baterankunga.

Abadepite basabye ibisobanuro Leta ku mpamvu ititaye ku mishanga y’iterambere, ahubwo amafaranga ashorwamo akaba yaragabanutse.

Mu gusubiza Ministiri w’Imari n’igenamigambi yavuze ko hari imishinga igorana mu ishyirwa mu bikorwa byayo, kuko ibihugu biyihuriyeho bigaragaza ubushake buke.

Bamwe mu bagize imiryango itari iya Leta, bagaragaza ko hari imishinga yakagombye kwitabwaho, ariko Leta idashyiramo ingufu.

Safari Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’ impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO)yagarutse ku mafaranga yongerewe abayobozi bakuru, bazajya bifashisha mu ngendo bakora bava cyangwa bajya ku kazi, yumvikanisha ko imishinga igera kuri benshi ariyo yari gushyirwa imbere.

Umviriza inkuru irambuye mu majwi

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:25 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG