Uko wahagera

Uganda Igiye Gufunga Ibiro by’Ishami rya ONU ry’Uburenganzira bwa Muntu


Komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bwa muntu i Geneve
Komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bwa muntu i Geneve

Leta ya Uganda yatangaje ko izafunga mu mpera z'uyu mwaka ibiro by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Mu ibaruwa yandikiye ibiro by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu by’i Kampala, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ivuga ko “inzego z’uburenganzira bwite za Uganda zimaze kugira ingufu zihagije, bityo ko zishoboye kwigenzurira ubwazo ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, kuburengera no kubuteza imbere.”

Iti: “Ni yo mpamvu tutazavugurura amasezerano n’ibiro by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu” azarangirana n’uyu mwaka.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryashinze ibiro muri Uganda mu 2005. Byari bishinzwe bwa mbere kureba amajyaruguru y’igihugu hari hakiri intambara.

Mu 2009, manda yabyo yaragutse noneho bitangira kureba igihugu cyose, n’ibibazo byose birebana n’uburenganzira bwa muntu. Bifite amashami makuru atatu: mu murwa mukuru Kampala, no mu mijyi ya Moroto na Gulu. (VOA News/Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG