Uko wahagera

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine Yasuye Ubwongereza


Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak na Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine
Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak na Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yagiriye uruzinduko mu Bwongereza kubonana n’abategetsi baho. Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye hanze y’igihugu kuva Uburusiya bwashora intambara kuri Ukraine hafi umwaka umwe ushize.

Mu byo ateganya gukora harimo kugeza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza no kubonana n’ingabo za Ukraine zitoreza muri icyo gihugu. Mu bwami bw’Ubwongereza bemeje ko Zelenskyy ari bubonane n’Umwami Karoli ku ngoro ya Buckingham i Londres mu murwa mukuru.

Ministri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, na we yatangaje ko icyo gihugu kizatoza ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere gukoresha indege z’intambara zigeweho zikoreshwa mu muryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’Uburayi n’Amerika ya ruguru. Yemeje kandi ko Ubwongereza buzihutisha inkunga ya gisirikare bwemereye Ukraine.

Ubwongereza bumaze igihe butoza abasirikare ba Ukraine gukoresha ibimodoka bya burende bikorerwa muri icyo gihugu byo mu bwoko bwa Challenger 2. Ni mu rwego rwo kwikiriza impuruza ya Ukraine yavuze ko ikeneye intwaro ziremereye zo guhangana n’Uburusiya.

Ubudage, Danimarike n’Ubuhorandi kuri uyu wa gatatu byatangaje ko bizohereza za burende zigera ku 100 zo mu bwoko bwa Leopord 1. Izi zakozwe hagati y’umwaka wa 1960 na 1980. Nizimara gutegurirwa intambara zizagezwa muri Ukraine mu cyi uyu mwaka. Abaministri b’ingabo bo muri ibyo bihugu bavuze ko izi modoka zizafasha Ukraine mu rugamba rwo gusubirana ubutaka bwayo bwavogerewe.

Ministeri y’ingabo y’Ubudage yo yemeye kuzatanga za burende zo mu bwoko ba Leopord 1 na 1 A5 zigera ku 178 n’izindi 14 zo mu bwoko bushyashya bwa Leopord 2. Gusa, ivuga ko umubare w’izizoherezwa uzaterwa n’ibizakenerwa mu kuzitunganya. Ubudage buheruka gukoresha za burende mu 2003. Amerika yo izatanga burende zigera kuri 30 zo mu bwoko bwa Abrams.

Abategetsi bo muri Ukraine bamaze iminsi bavuga ko biteze ko Uburusiya bushobora kongera kugaba ibitero mu burasirazuba no mu majyepfo ya Ukraine mu gihe hazaba hashize umwaka umwe butangiye kugaba ibitero kuri icyo gihugu taliki 24 z’uku kwezi. Gusa abasesenguzi bo mu Bulayi n’Amerika barakemanga ingufu z’Uburusiya mu kongera kugaba ibitero bikomeye nka mbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG