Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wahariwe kuzirikana intwari z’igihugu kuri uyu wa Gatatu, leta yatangaje ko igiye kwagura igicumbi cy’intwali ku buryo hagiye kuba ahantu ndangamateka y’intwali ku rwego mpuzamahanga.
Buri mwaka tariki ya mbere y’ukwezi kwa Kabiri U Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari. Ni umunsi hibukwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bamwe bikabaviramo gutakaza ubuzima bwabo.
Kuri iyi nshuro, umuhango wo kwizihiza uyu munsi wabimburiwe no gushyira indabo ku gicumbi cy’intwali z’igihugu kiri I Remera mu mugi wa Kigali, ukomereza mu midugudu yose y’igihugu.
Uyu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame wari uherekejwe n’umufasha we, bunamiye Intwari z’Igihugu banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali.
Kuri iki gicumbi cy’Intwari nta jambo umukuru w’igihugu yahavugiye. Ubutumwa bwe yabunyujije ku rukuta rwe rwa twitter.
Aho I Remera hashyinguye gusa imibiri ibiri gusa. Uwa Jenerali Fred Gisa Rwigema washyizwe mu cyiciro cy’intwari z’Imanzi ndetse na Madamu Uwiringiyimana Agatha wabaye Ministiri w’intebe mu Rwanda ubarizwa mu cyiciro cy’intwali z’Imena.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw’Intwali z’igihugu imidali n’impeta z’ishimwe Bwana Rwaka avuga ko guhera umwaka utaha, hagiye kuba ahantu ndangamateka y’ubutwari ku rwego rw’isi.
Kugeza ubu intwari zibukwa nyinshi ntizikiriho usibye icyiciro kirimo abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’Inyange, riri mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba.
Abagizwe intwari ni abari mu kigo mu ijoro rya tariki 18/3/ 1997 ubwo abagizi ba nabi bateraga iki kigo bagasaba abanyeshuri bo mu wa gatanu no mu wa gatandatu kwivangura bashingiye ku bwoko, aba banyeshuri barabyanga maze batandatu muri bo baricwa.
Mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko bazakomeza gusigasira ubutwari bwabaranze. Sindayiheba Phanuel, umwe mu barokotse ubwicanyi bw’inyange uri mu cyiciro cy’intwali z’Imena yabibwiye umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi.
Facebook Forum