Uko wahagera

Umubiligikazi Wambuwe Nyina mu 1961 Yabonanye n'Umuryango We mu Rwanda


Umubilikigikazi Helene Evelyne Schmidt ageze i Kigali
Umubilikigikazi Helene Evelyne Schmidt ageze i Kigali

Nyuma y’imyaka 62 avanywe mu Rwanda yambuwe umubyeyi we, Umubilikigikazi Helene Evelyne Schmidt yageze i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize aje guhura n’umuryango we.

Ni umwe mu bana bavutse mu gihe cya gikoloni babyarwaga n’abazungu ariko bakabambura ba nyina bakabajyana i Burayi bagashyirwa mu bigo by’imfubyi ntibamenye bene wabo.

Hashize imyaka 50, Evelyne ashakisha umuryango wo kwa nyina yarawubuze. Abifashijwemo n’Ikiganiro Agasaro Kaburaga cya Radiyo Ijwi ry’Amerika, barahuye.

Mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa 29 Mutarama 2023 ni bwo Helene Evelyne Schmit yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yakiriwe n’itsinda ry’abana bavutse ku babyeyi badahuje uruhu aba bakaba bazwi ku izina ry’abametisi aho bamuririmbiye indirimbo « Hobe ab’iwacu muraho »

Umubiligikazi Helene Evelyne Schmidt na murumuna we w'Umunyarwanda Mariana Faustina Karangwa
Umubiligikazi Helene Evelyne Schmidt na murumuna we w'Umunyarwanda Mariana Faustina Karangwa

Madamu Schmidt wahuje urugwiro n’abo bana basangiye kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu, afite umwihariko.

Ari mu bana bavutse ku bagabo b’Ababiligi mu gihe cy’ubukoloni n’abagore b’Abanyarwanda maze aba bana bakarererwa mu bigo by’imfubyi ntibamenye imiryango yabo haba kwa se cyangwa nyina.

Ku myaka 71 y’amavuko, ni bwo yabashije guhura bwa mbere n’umuryango we wo kwa nyina yatangiye gushaka afite imyaka 20 akaba yabigezeho abikesha ikiganiro Agasaro Kaburaga ku Ijwi ry’Amerika, yabashije kumuhuza n’uwo muryango.

Yagize ati: “Ntabwo byoroshye kumenya ko izi nzozi z’igihe kirekire zaba impamo. Ndibaza niba ari ibiri kuba koko cyangwa niba nkomeje kurota. Ndishimye cyane.” Ubwo yajyanwaga mu Bubiligi, avuga ko yagezeyo mu bitabo bya polisi akandikishwa nk’umwana watoraguwe yaratawe n’ababyeyi nyamara se yari umutegetsi uzwi.

Abivuga muri aya magambo: “Mu gitabo cy’amakuru cya polisi y’Ububiligi banditsemo ko natawe na mama kandi ko data atazwi. Ibyo bikanaba mfite izina rya data ry’umuryango. Uwo data yakoreraga ubutegetsi bw’Ububiligi ariko umwana we yagera mu Bubiligi bakavuga ko se; atazwi.”

Mariana Faustine Karangwa ni murumuna wa Evelyne. Bahuje nyina bakagira ba se batandukanye. Radiyo Ijwi ry’Amerika yari yabanje guhuza aba bavandimwe kuri telefoni. Mariana akubise amaso Evelyne ku kibuga cy’indege, ibyishimo byaramusaze barahoberana baranabyinana.

Ubwo Evelyne yarangishaga umuryango we mu kiganiro Agasaro Kaburaga kiyoborwa na Venuste Nshimiyimana, umukunzi w’Ijwi ry’Amerika Gakwerere Manzi Claude ni we wahise ahamagara Mariana amubwira ko umwana yumvise ko nyina yabyaranye n’umuzungu arangisha umuryango we. Guhuza Evelyne n’umuryango we Radiyo Ijwi ry’Amerika yabishoboye, Gakwerere abibonamo igikorwa cy’indashyikirwa.

Abametisi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, hari abatazi imiryango kuko baba bayihishwe ariko hari n’ababyarwaga n’abagabo b’abazungu bababyaranye n’abirabura, abana bavutse bakanenwa no kwa se nubwo yaba azwi. Bene aba, Jacques Albert wo muri Association Metis du monde avuga ko ari benshi. Agasaro Kaburaga na Metis du Monde byakoranye bya hafi mu guhanahana amakuru yatumye Madamu Schmidt abona umuryango we mu gihe gito kandi yari amaze imyaka 5 ashakisha.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe, Madamu Antoinette Uwonkunda yagize ati: « Turashima cyane kandi tuzakomeza gukorana n’Ijwi ry’Amerika, kugirango duhe ibyishimo n’inkomoko ababivukijwe ».

Imiryango y’abametisi mu Rwanda ivuga ko abafite ibibazo byo kutitabwaho na ba se b’abazungu, abigaragaje babarizwa hagati ya 100 na 200. Mu minsi ishize iyi miryango yakiraga abavuga kuri ba se b’Abanyaburayi ariko ubu bari kwakira n’abavuka ku bagabo b’Abanyaziya nk’Ubushinwa n’Ubuhinde bagenda biyongera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG