Uko wahagera

Nijeriya: Abakozi ku Bibuga by’Indege Bigaragambije Ingendo Zirahagarara


Abasirikare bahosha imyigaragambyo muri nijeriya
Abasirikare bahosha imyigaragambyo muri nijeriya

Isosiyeti y’indege muri Nijeriya yavuze ko ingendo zo kuri uyu wa mbere zahagaritswe nyuma y’imyigaragambyo y’abakozi bo bibuga batangiye imyigaragambyo bitazwi igihe izarangirira, basaba kwongererwa umushahara.

Air Peace, isosiyete nini muri Nijeriya n’into Dana Air, zavuze ko imyigaragambyo y’abakozi b’isosoyeti Nigerian Aviation Handling Company (NAHCO) mu magambo ahinnye, yatindije indege kandi ko zizeye ko ikibazo kizabonerwa umuti bidatinze.

Mw’itangazo, Air Peace iti: “Imyigaragambyo yagize ingaruka ku bikorwa byose by’amasosiyete by’indege, byitabwaho na NAHCO”.

British Airways na Qatar Airways, mu masosiyete y’indege y’amahanga, akorera ingendo nyinshi muri Nijeriya, ntacyo yahise asubiza ubwo yari asabwa kugira icyo abivugaho.

Urugaga rw’abakozi ba transoporo y’indege n’urw’abakora muri serivise za transiporo y’indege muri Nijeriya, banditse mu cyumweru gishize bamenyesha ko abantu babo bashobora kuzajya mu myigaragambyo guhera kuri uyu wa mbere. Byashyiraga igitutu ku isosiyeti NAHCO, ngo ibahe umushashara uboneye. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG