Uko wahagera

Amerika: Uwitwaje Intwaro Yasutse Urusasu ku Mbaga Hapfa Abantu 10


Abantu bakoraniye hanze y'aho umugabo witwaje imbunda yarasiye abantu 10 abandi 10 barakomereka
Abantu bakoraniye hanze y'aho umugabo witwaje imbunda yarasiye abantu 10 abandi 10 barakomereka

Hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri leta ya California abantu 10 baraye baguye mu cyubi cy’umuntu witwaje intwaro wabasanze mu nzu y’urubyiniro mu mujyi wa Monterey Park abamishamo urusasu.

Ibiro bya polisi ya Los Angeles byemeje iyo nkuru biravuga ko uwishe abo bantu agakomeretsa aband 10 yahise ahunga ubu bakaba bakimushakisha.

Byabaye ejo saa ine za nijoro ahitwa Monterey Park, hari hakoraniye abantu babarirwa mu bihumbi bizihiza itangira ry’umwaka mushya ku Bashinwa. Ni mu birometero 11 uvuye mu mujyi wa Los Angeles.

Amashusho yagaragaye ku mbuga mpuzambaga yerekanye abakozi b’ubutabazi batwara abakomeretse mu modoka zitwara abarwayi kwa muganga.

Abakomeretse baravurirwa mu bitaro biri hafi muri uwo mujyi.

Polisi iravuga ko nta makuru ku mpamvu zaba zabiteye yari yajya ahagaragara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG